Umuyobozi w’Umuryango ,DOT-Rwanda(Dot Opportunity Trust),Uwamutara Violette asanga urubyiruko rw’u Rwanda nk’abagize umubare munini w’abanyagihugu rukwiye guhindura imyumbire, rukumva ko gutangira umushinga bidasaba amikoro ahubwo rukumva ko igitekerezo cyiza aricyo kizana amafaranga.
Ibi Uwamutara akaba yabitangaje kuri uyu wa Gatanu,tariki 17 Werurwe,2017 mu muhango wo gushyikiriza ibihembo abasore n’inkumi babaye indashyikirwa mu gukora imishinga ihindura ubuzima bw’abaturage.
Uyu muyobozi akaba yavuze ko urubyiruko rugomba gukoresha amahirwe rugafungura amaso maze rukayakoresha neza mu kwiteza imbere.
Muri uyu muhango DOT-Rwanda ikaba yahembye abantu mu byiciro bibiri harimo imishinga myiza y’abafashamyumvire bayo ndetse n’imishinga myiza y’urubyiruko.
Ku ruhande rw’abafashamyumvire igihembo cya mbere kikaba cyagukanywe n’uwitwa Tenessy Geofrey washyinze ishuri ry’inshuke mu Kagari ka Kamatamu ,Umurenge wa Jabana ho mu Karere ka Gasabo wahawe igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 hakiyongeraho ko DOT- Rwanda izaba umufatanyabikorwa we mu gihe cy’amezi 6.
Ku ruhande rw’urubyiruko igihembo cya Mbere kikaba cyegukanywe n’uwitwa Iradukunda Karangwa Prosper wahawe Miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda aho afite Software ifasha mu kwishyuza amafaranga y’umutekano.
Aya marushanwa n’imishinga myiza ihindura ubuzima bw’abaturage yiswe’’ Gera ku Ntego ’’ ku ruhande rw’abafashamyumvire hakaba hahembwe 12 naho ku rw’urubyiruko 16 bari bagiye baba aba mbere ku rwego rw’Uterere twabo hakaba hahembwe 8.

Uru rubyiruko rwari rwitabiriye aya marushanwa rukaba rwari rwaturutse mu Turere 16 tw’Igihugu harimo Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Kirehe, Ngoma, Kayonza, Rwamagana, Nyagatare, Huye, Muhanga, Musanze, Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Ngororeroa na Rubavu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikigo Digital Opportunity Trust (Dot-Rwanda) gifasha urubyiruko n’abagore kubona amakuru ndetse no kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga mu rwego rwo kongera iterambere mu byiciro byose by’ubuzima cyatangiye muri 2010 kimaze guhuza urubyiruko 400 rufite ibikorwa bitandukanye biteza abaturage imbere.Ukaba umaze guhugura abarenga bihumbi 62, ab’igitsina gore akaba ari 50%.
Uyu muryango ukaba uha urubyiruko amahugurwa harimo kwihangira imirimo, gutegura imishinga n’uburyo bashaka akazi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com


