ruses.png

Dr Clark yavuze ku butabera buzahabwa Rusesabagina utacyitabira urubanza

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 12 Werurwe 2021 ni bwo Paul Rusesabagina ushinjwa ibyaha by’iterabwoba yatangarije mu Rukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi, ko atazongera kwitabira urubanza rwe kubera ko “nta butabera yiteze”.

Rusesabagina yafashe iki cyemezo ubwo Umucamanza yari amaze gutesha agaciro ubusabe bwe bw’uko urubanza rwe rwasubikwa, rukazasubukurwa nyuma y’amezi atandatu, ubwo azaba amaze gusesengura dosiye y’ibyaha aregwa, ahamya ko ari ndende.

Mu iburanisha ryakomeje tariki ya 24 Werurwe 2021, Rusesabagina ntiyabonetse mu rubanza nk’uko yari yarabiteguje. Icyo gihe urukiko rwakiriye raporo y’umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge afungiwemo, CSP Michel Kamugisha, irumenyesha ko uregwa atazongera kwitabira urubanza rwe, Inteko iburanisha yanzura ko rukomeza.

Rusesabagina yabona ubutabera buboneye, atacyitabira urubanza

Dr Phil Clark, umwarimu wigisha isomo rya politiki mpuzamahanga mu ishuri rya Oriental and African Studies (SOAS), i Londres mu Bwongereza, akaba umwe mu bakurikirana amateka y’u Rwanda, yaganiriye na Al Jazeera ayisesengurira niba byashoboka ko Rusesabagina yabona ubutabera buboneye mu gihe atitabira iburanisha.

Uyu mwarimu avuga ko yizera ko Rusesabagina yahabwa ubutabera buboneye ashingiye ku buryo bamwe mu bakomeye mu gihe cya vuba bagiye baburanishwa mu Rwanda. Ati: “Amateka ya vuba y’abakomeye bakurikiranwe mu Rwanda yerekana ko Rusesabagina azabona ubutabera buboneye.”

Dr Clark yavuze ko abajyanama mu by’amategeko ba Rusesabagina ndetse n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, byemeza ko “ubutabera buboneye mu Rwanda budashoboka” ariko akavuga ko yagiye akurikiranira bya hafi uburyo abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abakekwaho ibyaha bya jenoside bagiye bagezwa mu Rwanda, ati “byagaragaje ubutabera buboneye ku rwego rwo hejuru.”

ruses.png

Yavuze ko indi mpamvu yerekana ko Rusesabagina azahabwa ubutabera buboneye ari uko urubanza rwe n’abandi 20 bareganwa rutambuka ku rubuga rwa YouTube ruri kuba (live), rukaburanishwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda kandi rugasemurwa mu Cyongereza kugira ngo abanyamahanga bumve imiburanishirize yarwo, ati: “Birerekana umucyo.”

Uyu mwarimu yavuze ko urubanza rwa Rusesabagina rwitabirwa kandi rugakurikiranwa n’abantu batandukanye, barimo abadipolomate n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta. Ati: “Mu cyumba cy’iburanisha, niboneyemo ‘ambasade z’amahanga’ ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta, bitabira buri munsi w’urubanza. Kuri link ya videwo, biranashoboka ko abagenzuzi bo mu mahanga na bo bakurikirana buri buranisha.”

Rusesabagina yatawe muri yombi mu mpera za Kanama 2020, nk’umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka ya politiki rya MRCD-Ubumwe rishamikiyeho umutwe witwaje intwaro wa FLN wigamye kugaba ibitero mu bice by’uturere twa Nyamagabe na Nyagururu byegereye ishyamba rya Nyungwe mu mwaka w’2018, bigahitana ubuzima bw’abaturage.

Yafashe icyemezo cyo kutitabira urubanza ataraburana ibyaha aregwa kuko yabanje kuburana ku nzitizi yari yatanze y’uko uru rukiko nta bubasha rufite rwo kumuburanisha, atanga indi y’uko yambuwe uburenganzira bwo kunganirwa n’abanyamategeko mpuzamahanga, kimwe n’iyi yo kuba atarasesengura dosiye y’ibyaha aregwa; zose umucamanza yazitesheje agaciro, asaba ko urubanza rukomeza.

Icyemezo Rusesabagina yafashe ni kimwe ni icya André Rwamakuba wabaye Minisitiri w’uburezi bw’amashuri abanza n’ayisumbuye muri Guverinoma y’Inzibacyuho mu 1994. Rwamakuba yaterewe muri yombi muri Namibia mu Kwakira 1998, akurikiranweho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi.

Rwamakuba wari ukurikiranwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i Arusha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), yagiye mu rubanza rwe inshuro imwe, avuga ko ubutaha atazasubiramo. Umucamanza yafashe icyemezo cy’uko urubanza rukomeza, ndetse urukiko rwaje kumugira umwere tariki ya 20 Nzeri 2006 arafungurwa. Ubushinjacyaha bwanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *