Inyeshyamba zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zishe abarobyi barindwi b’Ababanyayuganda undi umwe arakomereka ku Kiyaga cya Albert.
Abayobozi bo muri Uganda bavuga ko iki gitero cyabaye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ahitwa Kaiso mu gace ka Buseruka mu Karere ka Hoima.
Biravugwa ko aba barobyi baguwe gitumo n’agatsiko kitwaje intwaro kavuye muri Congo ubwo bageragezaga gushaka ibice by’umubiri bya mugenzi wabo na we wari wishwe n’aka gatsiko.
Uhagarariye abarobyi bo mu kiyaga cya Albert mu gace ka Kaiso, Robert Mujuni yatanagaje ko ibintu bikomeje kuzamba muri iki kiyaga kandi ko ubuzima bw’abarobyi buri mu kaga.
Ati” Ni ibyago, abantu bacu bari bagiye gushaka mugenzi wabo wari wishwe birangira nabo barashemo barindwi barapfa. N’ubwo Perezida yohereje abasirikare muri ki kiyaga, nta mpinduka zabaye. Imwe mu mitungo yacu yafatiriwe na turiya dutsiko two muri Congo.”
Ibrahim Odongo, umwe mu bapfushije nyirarume mu barashwe yavuze ko ubuzima bw’abakorera mu kiyaga cya Albert bugenda bujya mu bibazo bitewe n’ibitero kandi ko abantu barimo barimo gupfa buri cyumweru.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Albert, Deo Obura avuga hatangijwe iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu y’ibi bitero.
Ati” Twatangije iperereza ngo tumenye uko bagabweho igitero n’aho byabereye. Tubonye ntacyo twakora, turaza kubishyikiriza ubundi buyobozi bireba.”
Iki giterio cyahitanye barindwi kije nyuma y’aho igiheruka cyahitanye 12.


