U Bwongereza burateganya gufatira ibihano Angola, Namibia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gihe bitafatanya nayo mu kugarura abaturage babyo binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibi bihugu bishobora guhagarikirwa gutanga viza ku baturage babyo barimo ba rwiyemezamirimo, ba VIP n’abasura u Bwongereza niba bidashyize imbaraga mu kwakira abimurwa.
Ibi biri mu mpinduka nini Minisitiri w’Intebe w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Shabana Mahmood, yagejeje mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa mbere, aho ateganya no kuvugurura amategeko arengera uburenganzira bwa muntu, harimo n’ingingo ya 8 y’Itegeko ry’Uburenganzira ku Muryango (ECHR), ikunze gukoreshwa mu manza z’abashaka ubuhungiro.
Mahmood yavuze ko igihe kigeze ngo u Bwongereza bukomere ku mategeko yabwo: “Nabwiye amahanga ko kutagarura abaturage banyu bikorwa bihabanye n’amategeko bizazana ingaruka. Ubutumwa bwanjye burasobanutse: mwakire abaturage banyu cyangwa muhagarikwe kwinjira mu Bwongereza.”
Amategeko mashya ateganya ko: Uburenganzira bwo kuguma mu Bwongereza ku mpamvu z’umuryango buzajya bwerekwa gusa abafite abavandimwe ba hafi nk’abana cyangwa ababyeyi.
Abashaka ubuhungiro ntibazongera kwemererwa kujurira inshuro nyinshi.
Abimukira bazajya bafatwa bazajya birukanwa vuba.


