U Bwongereza burateganya gufatira ibihano Angola, Namibia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gihe bitafatanya nayo mu kugarura abaturage babyo binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije nâamategeko.
Ibi bihugu bishobora guhagarikirwa gutanga viza ku baturage babyo barimo ba rwiyemezamirimo, ba VIP nâabasura u Bwongereza niba bidashyize imbaraga mu kwakira abimurwa.
Ibi biri mu mpinduka nini Minisitiri wâIntebe wâUbutegetsi bwâIgihugu, Shabana Mahmood, yagejeje mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa mbere, aho ateganya no kuvugurura amategeko arengera uburenganzira bwa muntu, harimo nâingingo ya 8 yâItegeko ryâUburenganzira ku Muryango (ECHR), ikunze gukoreshwa mu manza zâabashaka ubuhungiro.
Mahmood yavuze ko igihe kigeze ngo u Bwongereza bukomere ku mategeko yabwo: âNabwiye amahanga ko kutagarura abaturage banyu bikorwa bihabanye nâamategeko bizazana ingaruka. Ubutumwa bwanjye burasobanutse: mwakire abaturage banyu cyangwa muhagarikwe kwinjira mu Bwongereza.â
Amategeko mashya ateganya ko: Uburenganzira bwo kuguma mu Bwongereza ku mpamvu zâumuryango buzajya bwerekwa gusa abafite abavandimwe ba hafi nkâabana cyangwa ababyeyi.
Abashaka ubuhungiro ntibazongera kwemererwa kujurira inshuro nyinshi.
Abimukira bazajya bafatwa bazajya birukanwa vuba.


