Ku munsi wa gatatu hatangijwe ibikorwa byo kwiyamamaza, Dr Frank Habineza, umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), aranenga ibiherutse gutangazwa n’umukandida wa FPR ko ibizava mu matora bizwi, avuga ko ahubwo niyibeshya gacye bazamutsinda mu matora.
Ni mu kiganiro yagiranye na Ijwi rya Amerika, aho yagaragaje imbogamizi bahura nazo n’uburyo ki bizeye kuzitwara neza mu matora, aho anishimira uburyo inzego z’umutekano zibafasha mu gihe gito bamaze batangiye kwiyamamaza, n’ubwo ngo hari abantu bagenda biyoberanya bakabavangira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dr Frank Habineza yabanje kuvuga impamvu muri kampanye z’ishyaka bazaba bahanganye hagaragara imbaga y’abaturage benshi nyamara bo ugasanga abaturage bafite ari mbarwa.
Ati: “ Umuyobozi w’Akagari ni chairman wa FPR mu Kagari, Umuyobozi w’Umurenge, ni chairman wa FPR mu murenge, umuyobozi w’akarere (Mayor) ni chairman wa FPR mu karere, na Guverineri ndetse w’intara nawe ni chairman wa FPR mu ntara. Niyo mpamvu abantu baboneka. Baba bagiye kubademobiliza, bazindutse babahamagara, bakabapakira imodoka, byose bishoboka .”
Yakomeje avuga ko bo guhangana n’izo mbaraga zose bitaborohera kuko ngo nta n’umuyobozi w’umudugudu wavuga ngo arajya kubavugira. Akavuga ko iyo bagiye kwiyamamaza kubona abantu bibagora cyane.

Umukandida wa Green Party kandi yagarutse ku biherutse gutangazwa n’umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, watangaje ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza ko ibizava mu matora bizwi, akavuga ko iyi mvugo inyuranyije n’imyitwarire yaryo mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Ati: “ Niba avuga ko amatora yarangiye aravunikira iki ajya gukora kampanye? Ko mbona barimo gutanga amafaranga menshi cyane, baravunikira iki kandi bazi ko amatora yarangiye? Biriya ni ukuvuga ngo njyewe icyo nakeka, ni ukugirango yizeze abantu be ko bazatsinda ariko ntabwo ari ukuvuga ngo amatora yararangiye .”
Yakomeje agira ati: “ Arabizi yuko dufite abantu badukurikira kandi batwumva, kandi nawe arabizi ko ajijishijeho gacyeya, bose twabamumaraho abantu. Ni nayo mpamvu ari gushyiramo amafaranga menshi cyane, niyo mpamvu ubona biriya bikorwa byose bakora, nuko abizi yuko yibeshyeho gacyeya yabona macye cyane, twamutsinda .”
Dr Frank habineza yongeyeho ko bo bataracika intege bizeye kuzatsinda aya matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 03 Kanama 2017 ku Banyarwanda baba muri diaspora, no kuwa 04 kanama ku banyarwanda bari mu gihugu.
Ku kijyanye n’imigendekere y’ibikorwa byo kwiyamamaza, Dr Frank Habineza atangaza ko bitaboroheye ariko bishakamo ingufu zose rimwe na rimwe bakigomwa byinshi.
Ati:“ Ubushobozi dufite bucyeya bwacu burahagije tuzabukoramo ibishoboka kandi twizeye ko kampanye tuzayirangiza igihugu cyose tukizengurutse .”
Umukandida w’ishyaka Green Party ntiyatinye no guhishura ko bafashe imyenda ndetse akanagwatiriza inzu ye kugirango babone amafaranga azabafasha. Ati: “ Ni ukuvuga ngo ninanirwa kwishyura inzu yanjye izagenda niko bimeze nta kundi .”
Yavuze ko ibi ari ukwirengera ikizaba (risk) bafashe ariko bidafite aho ihuriye n’ibyo bakoze mbere nko gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda. Yavuze ko yanafashe risk yo gusubiza ubwenegihugu bwa Suede yari afite.

Nubwo ngo batabona ubwinshi bw’abaturage aho baba bagiye kwiyamamariza, Dr Frank Habineza avuga ko bitababujije kwizera intsinzi kuko ngo abaturage bababwira ko batajya kumva imigabo n’imigambi yabo ariko babashyigikiye.
Dr Frank Habineza ni umwe mu bakandida batatu bazaba bahatanira kuzayobora u Rwanda mu matora ateganyijwe mu kwezi gutaha barimo na Paul Kagame wa FPR ndetse na Philippe Mpayimana wiyamamaza ku giti cye. Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye kuwa 14 Nyakanga, biteganyijwe ko bizasozwa kuwa 03 Kanama, amatora abe bukeye mu Rwanda mu gihe Abanyarwanda bari hanze y’igihugu bazatora kuri uwo wa 03 Kanama.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


