Dr. Habumuremyi yasabye gufungurwa kugira ngo abone uko yishyura amadeni

Sangiza iyi nkuru

Me Kayitare Jean Pierre wunganira Dr. Pierre Damien Habumuremyi mu mategeko kuri uyu wa 16 Nyakanga 2020 yasabye ko umukiriya we yafungurwa kugira ngo abona uko yishyura amadeni arimo.

Ni mu rubanza rwabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruhereye mu Mujyi wa Kigali. Dr. Habumuremyi aburana ifungwa n’ifungurwa ku byaha bibiri aregwa; ubuhemu ndetse no gutanga sheki zitazigamiye.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko hari sheki zifite agaciro ka miliyoni 170 z’amafaranga y’u Rwanda bumaze kuregerwa kuri Dr. Habumuremyi watawe muri yombi tariki ya 3 Nyakanga.

Me Kayitare yavugiye mu Rukiko ko umukiriya we ataburanye ari hanze ya gereza, yaba yimwe amahirwe yo gushaka ayo kwishyura ndetse ayo mahirwe akaba yimwe abo abereyemo umwenda.

Ubushinjacyaha bwasubije Me Kayitare ko gufungura Dr. Habumuremyi bidasobanuye ko azishyura abo abereyemo umwenda ahubwo ko bazakomeza kuririra mu myotsi.

Mu mpamvu zindi zumvikanisha uburyo Dr. Habumuremyi akwiriye gufungurwa harimo kuba arwaye umutima, kuba yarabazwe ijisho rikeneye gukorerwa isuku kenshi ndetse no kuba irindi rigomba kubagwa. Mu gihe yaba afunzwe, ngo ibyo ntibyashoboka gusa ubushinjacyaha bwasubije ko no muri gereza bavura.

Icyizere Dr. Habumuremyi yagiriwe, agahabwa imyamya muri Leta irimo uwa Minisitiri w’Intebe ngo cyaba impamvu yatuma agirirwa icyizere n’ubutabera, bukamukurikirana ari hanze. Ubushinjacyaha bwo buvuga ko imyanya yagize muri leta itatuma adakurikiranwa, ahubwo ko yakoze ibidakwiye nk’umuntu wagiriwe icyo cyizere. Busanga kandi yarakoreshe icyo cyizere ku nyungu ze bwite.

Dr. Habumuremyi ntabwo yemera ikirego cy’ubuhemu ashinjwa n’ubushinjacyaha. Ku kijyanye na sheki zitazigamiye yagiye aha abantu batandukanye, yavuze ko ari amasezerano y’ubwumvikane impande zombi zagiranye. Izi sheki ngo zari izo kugaragaza icyizere, bigaragaza amasezerano yasinywe atanga icyizere.

Tariki ya 21 Nyakanga 2020 ni bwo umucamanza azasoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa rya Dr. Habumuremyi. Byitezwe ko mu gihe yaba akiburana, ashobora kuzafungurwa akaburana ari hanze cyangwa agafungwa iminsi 30 y’agateganyo. Mu gihe urubanza rwe rwazaba rurangiye, ashobora kuzaba umwere cyangwa agahamwa n’ibyaha akurikiranweho, bikazatuma ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Dr. Habumuremyi yasabye gufungurwa kugira ngo abone uko yishyura amadeni
    None se cheque zitazigamiye zituma umuntu afungwa? Bajye bareka amanyanga.

  2. Dr. Habumuremyi yasabye gufungurwa kugira ngo abone uko yishyura amadeni
    None se cheque zitazigamiye zituma umuntu afungwa? Bajye bareka amanyanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *