Umunyarwanda akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Dr David Himbara yandikiye Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni amusaba gushyiraho Komisiyo y’iperereza ku ishimutwa,inyuruzwa n’iyicwa ry’Abanyarwanda basaga 50 kuva mu 2008 kugeza 2015.
Mu ibaruwa ifunguye Bwiza.com yateyeho akajisho, Dr Himbara yagaragje urutonde rw’amazina 50 y’Abanyarwanda avuga ko bashimuswe, banyurujwe,bishwe ndetse n’igihe byabereye.
Aragira ati “ Ndabasaba Nyakubahwa Perezida [ Museveni] gushyiraho Komisiyo yiga ku ishimutwa, inyuruzwa n’iyicwa ry’Abanyarwanda basaga 50 hagati ya 2008 na 2015. Ngira ngo nyakubahwa Perezida wakwemera ko ari ugutakaza ikiremwamuntu kubabaje mu buryo ubwo ari bwo bwose. Nabashije gukusanya lisiti y’Abanyarwanda nifashishije inkomoko z’amakuru zitandukanye.”
Yakomeje agira ati “ Iyi lisiti ndakeka ko yumvikana. Nta gushidikanya ko Leta yanyu ifite ishusho yisumbuye y’ibihombo byacu mu gihugu cyanyu. Mbaye mbashimiye ko muzamkemura iki kibazo.”
Muri iyi baruwa kandi Dr Himbara yemeza ko nta shyaka abarizwamo, akavuga ko ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu akaba ari nayo mpamvu yatumye yandikira Perezida Museveni iyi baruwa ifunguye.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Dr David Himbara ni umwarimu, impuguke muri politiki y’ubukungu utuye Toronto muri Canada. Uyu mugabo kandi yigeze kuba umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’Ubukungu.


