Dr. Nkusi Joseph uregwa guteza imvururu muri rubanda, woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Norvege, yagejejwe imbere y’Urukiko Rukuru, kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2017 asaba ko urubanza rwe rwimurirwa mu rundi rukiko kuko uru rudafite ububasha bwo kumuburanisha.
Kuri uyu wa Mbere, itariki 13 werurwe 2017 nibwo Joseph Nkusi, woherejwe mu Rwanda aturutse muri Norvege, yagejejwe imbere y’urukiko ashinjwa ibyaha 3 birimo Ingengabitekerezo ya jenoside, gushaka guteza imvururu mu gihugu no muri rubanda.
Ibyaha akurikiranweho avugwaho kuba yarabikaraga yifashishije urubuga rwe anyuza ibitekerezo rwitwa Shikama yakunze kunyuzaho inyandiko zitandukanye zirimo izahereweho akurikiranwa n’ubutabera.
Joseph Nkusi yaje mu cyumba cy’iburanisha saa yine n’igice z’amanywa (10:30 AM), akigera imbere y’umucamanza abanza gusobanura ko atari yamenyeshejwe mbere ko ari buburane, avuga ko yabibwiwe saa tatu n’iminota makumyabiri (9:20 AM).
Ibi ariko ntibyabujije umucamanza kumunyuriramo ibyaha aregwa ngo agire icyo abivugaho, ariko mbere yo kugira icyo avuga, umwunganizi we mu mategeko, Alain Ntagara ahita abwira urukiko ko asanga nta bubasha rufite bwo kuburanisha uwo yunganira, asaba ko urubanza rwakoherezwa mu rukiko rubifitiye ubushobozi.
Zimwe mu ngingo Me Ntagara yishingikirije zirimo iya 135 y’Ihanwa ry’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, nuko asobanura ko uru rukiko nta bubasha rufite rwo kuburanisha uregwa, agaragaza ko ashingiye ku ngingo ziri mu masezerano u Rwanda rwagiranye n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha. Yongeyeho ko umukiriya we aregwa bigaragazwa n’ingingo za 136, iya 463 ziri mu gitabo cy’amategeko ahana, avuga ko Urukiko rubahaye umwanya nazo yazazigarukaho.
Yahise abwirwa ko n’Umucamanza ko nta wundi mwanya, amusaba ko yahita asobanura iby’izo ngingo zindi ko atategereza ko habanza gusuzumwa ingingo za mbere, undi asobanura ingingo zivuga ku guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda n’ihanwa ry’icyaha cy’ivangura n’icyo gukurura amacakubiri nk’uko iyi nkuru dukesha Izuba Rirashe ivuga.
Ubusanzwe ingingo ya 136 ivuga ko umuntu wese, witwaza, ari disikuru avugiye mu nama cyangwa mu giterane, ari inyandiko z’ubwoko bwose, amashusho cyangwa ibimenyetso by’amoko yose, bimanitswe, bitanzwe, biguzwe cyangwa bigurishijwe cyangwa bishyizwe mu maso ya rubanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uwamamaza nkana ibihuha akagomesha cyangwa akagerageza kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, agatera cyangwa akagerageza guteza imvururu mu baturage ashaka ko basubiranamo, agatera rubanda intugunda ashaka kubyutsa imidugararo muri Repubulika y’u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15), nk’uko iyi ngingo ibivuga.
Ingingo ya 136 yo ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ivangura n’icyo gukurura amacakubiri ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000). Itegeko risobanura ku buryo burambuye ibijyanye n‟ivangura no gukurura amacakubiri.
Ubushinjacyaha bwasabwe kugira icyo buvuga ku busabe bw’uruhande rw’uregwa,busaba ko urubanza rwakwimurirwa mu rundi rukiko, buvuga ko ari ah’urukiko ruzafata umwanzuro nyuma yo kwiga ibyo uru ruhande rwavuze, nyuma urukiko rwanzura ko ruzatanga umwanzuro kuwa 30 Werurwe 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


