Dr Joseph Nkusi wazanwe mu Rwanda akuwe muri Norvege yakatiwe imyaka 10 y’igifungo

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rukuru rwa Kigali kuri uyu wa kane, itariki 29 Werurwe 2018 rwakatiye igihano cy’imyaka 10 y’igifungo Dr Joseph Nkusi, wazanwe mu Rwanda akuwe muri Norvege.
Dr Joseph Nkusi yari akurikiranweho ibyaha birimo gushishikariza abaturage kwigomeka ku butegetsi, gukwirakwiza ibihuha no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 abinyujije ku rubuga yari yarashinze rwitwa shikama.
Urukiko ariko, rwamuhamije ibyaha bibiri ari byo; Gushishikariza abandi kwigomeka ku butegetsi no gukwirakwiza ibihuha, rumuhanaguraho icyaha cyo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi, rumukatira gufungwa imyaka 10.
Kuwa 14 Werurwe 2018, urubanza rwa Dr Nkusi rwabereye mu muhezo, umushinjacyaha wa leta amusabira igifungo cy’imyaka 15.
Uyu Dr Nkusi wunganirwaga na Me Antoinette Mukamusoni akaba ateganya kujuririra iki cyemezo cy’Urukiko Rukuru.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *