Dr. Joseph Nkusi, Umunyarwanda woherejwe avuye muri Norvege wakunze kunenga leta y’u Rwanda abinyujije kuri blog akaba ashinjwa kuba yaragiye avuga amagambo yo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Mbere w’icyumweru gitaha aragezwa imbere y’urukiko mu Mujyi wa Kigali atangire kwiregura ku byaha akurikiranweho by’ingengabitekerezo ya jenoside, ironda, no gushishikariza abantu imyivumbagatanyo cyangwa guteza umudurumbanyo mu bantu.
Urubanza rwa Nkusi ngo akaba ari umwanya mwiza ku Rwanda wo kugaragaza itandukaniro riri hagati y’ingengabitekerezo ya jenoside nk’icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, ndetse no kuvuga icyo utekereza cyangwa ubwisanzure bwo kunenga guverinoma cyangwa ishyaka riri ku butegetsi.
Nkusi yabaye muri Norvege hagati ya 2009 na 2016. Abayobozi b’iki gihugu banze kumuha ibyangombwa by’impunzi, bavuga ko nta bimenyetso afite bigaragaza ko agiye mu Rwanda hari ihohoterwa yakorerwa. Byabaye ngombwa ko agarurwa mu Rwanda agezwa i Kigali kuwa 08 Ukwakira 2016.
Ubuyobozi bw’u Rwanda bwahise bumuta muri yombi akihakandagira, bumuhata ibibazo ku nyandiko ze n’ibikorwa bye bya politiki, akaba afungiye muri Gereza ya Kimironko kuva icyo gihe nk’uko Rwandawire dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Muri bimwe mu byo Nkusi yagiye yandika kuri blog ye yitwa “Shikama”, harimo nk’aho yavuze ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda kubwita jenoside bidafite ishingiro, atanga urugero avuga ko icyo gihe baba Abatutsi n’Abahutu bose bahigwaga mu cyo yise “double genocide”. Iki ngo kikaba ari igitero ku barokotse jenoside ndetse bikaba binyuranyije n’ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Human Rights Watch n’indi miryango yigenga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amategeko y’u Rwanda asobanura ko ingengabitekerezo ya jenoside ari igikorwa gikorerwa mu ruhame ku bwende hagaragazwa ko umuntu arangwa n’amacakubiri ashingiye ku bwoko, ku iyobokamana, ku gihugu cyangwa ku ruhu.
Nubwo rero inyandiko za Nkusi zagiye zifatwa nabi, ngo abayobozi b’u Rwanda bafite inshingano zo gukora ku buryo abona ubutabera bubereye kandi ntahanirwe ko yanenze guverinoma cyangwa ishyaka riri ku butegetsi nk’uko iyi nkuru isoza ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


