Guverinoma y’u Rwanda n’iya Kenya kuri uyu wa Mbere zashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane (MoU) agamije koroshya itumizwa mu Rwanda ry’ibikomoka kuri peteroli byatunganyijwe (refined petroleum products) binyuze mu muhora wa ruguru.
Aya masezerano azafasha u Rwanda kujya rutumiza ibikomoka kuri peteroli byinshi (bulk petroleum products) rwifashishije ibikorwa remezo bya Kenya birimo icyambu, imiyoboro itwara peteroli n’ibigega bibikwamo mbere yo kubigeza ku isoko ry’u Rwanda.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gusinya aya masezerano, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi Kajangwe, yavuze ko aya masezerano adahagarariye gusa isinywa ry’inyandiko z’amategeko, ahubwo agaragaza icyerekezo rusange ibihugu byombi bihuriyeho ndetse akanashimangira ubufatanye bumaze igihe hagati y’u Rwanda na Kenya.
Minisitiri Kajangwe yanibukije ko Umuhora wa ruguru umaze igihe ari umuyoboro w’ingenzi uhuza ubukungu bw’ibihugu byo mu karere, ufasha mu bucuruzi no gutwara ibicuruzwa.
Yasobanuye ko gukoresha neza ibikorwa remezo bya Kenya, birimo icyambu n’imiyoboro itwara peteroli, bizagira uruhare mu gushimangira uruhererekane rw’ibikorwa by’ubukungu mu karere, kongera ubushobozi bwo guhangana n’ihungabana mu itangwa ry’ibikomoka kuri peteroli no guteza imbere umutekano mu rwego rw’ingufu.
Ati: “Mu gukoresha neza ibikorwa remezo bya Kenya birimo icyambu n’imiyoboro itwara peteroli, turimo gushimangira uruhererekane rw’agaciro rw’akarere, kongera ubushobozi bwo guhangana n’ihungabana mu itangwa ry’ibikomoka kuri peteroli, guteza imbere umutekano mu rwego rw’ingufu, no gushyigikira intego rusange zo kwimakaza ukwihuza k’ubukungu bw’akarere.”
Aya masezerano aje mu gihe u Rwanda rukomeje gushaka inzira zitandukanye zo kurushaho koroshya itumizwa ry’ibikomoka kuri peteroli no kugabanya ibibazo bishobora guterwa n’ihungabana ry’inzira z’ubwikorezi, binyuze mu gukomeza kwagura ubufatanye n’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.


