Umunyarwandakazi Dr. Agnes Kalibata uyoboye ikigo nyafurika kibungabunga ibidukikije cya AGRA (Alliance for Green Revolution in Africa) na Perezida wa Tanzania, Dr. John Magufuli ntibahiriwe n’irushanwa ALM (Africa Leadership Magazine) ryabaga ku nshuro ya 9.
Nk’uko BWIZA yabibatangarije tariki ya 6 Mutarama 2021, iri rushanwa riha ibihembo Abanyafurika babaye indashyikirwa mu byiciro 13 birimo Umunyafurika wakoze ibyagize ingaruka nziza cyane kuri uyu mugabane (Umunyafurika w’Umwaka), umunyapolitiki w’umwaka, Umunyafurika wabaye indashyikirwa mu guhangana n’ihumana ry’ikirere n’ibindi…
Dr. Kalibata yari mu cyiciro cy’Umunyafurika wakoze ibikorwa byo guhangana n’ihumana ry’ikirere (Climate Champion of the Year) yabaye uwa kabiri, ku majwi 15.64%. Uwegukanye iki cyiciro ni umugore wo muri Mozambique, Graca Machel usanzwe ari impirimbanyi mu kurwanya ihumana ry’ikirere, wagize amajwi 71.95%.
Dr. Magufuli we yari mu cyiciro cy’umunyapoliti mwiza (African Political Leader of the Year) na we yegukanye umwanya wa kabiri, ku majwi 43.83%. Uwegukanye iki cyiciro ni Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo wagize amajwi 54.39%.
Mu cyiciro cy’Umunyafurika Mwiza (African of the Year) cyegukanwe na Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, umunya-Ethiopia uyoboye Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (WHO), wagize amajwi 89.50%. Yakurikiwe na Strive Masiyiwa, umunya-Zimbabwe washinze ikigo cy’itumanaho cya Econet Group, wagize amajwi 4.67%.
Uwegukanye cyiciro cy’Umunyafurika ukiri muto ni Sadio Mane, umunya-Senegal ukinira Liverpool mu Bwongereza, wagize amajwi 72.09%. Yakurikiwe n’umushoramari wo muri Mozambique, Eder Pale washinze akaba anayoboye ikigo cya Mozhandlings, wagize amajwi 18.76%.
Hari ibindi byiciro birimo icy’Umunyafurika waharaniye amahoro n’umutekano (Africa Peace & Security Leader of the Year). Goodluck Jonathan wayoboye Nigeria ni we wacyegukanye (ku majwi 82%), akurikirwa na Gen. Vincent Nundwe uyoboye ingabo za Malawi, icyiciro cy’Umugore w’Umunyafurika w’umwaka (African Female Leader of the Year) cyegukanwe na Tiguidanke Camara, umunya-Guinea washinje ikigo cya TMG (yagize 57.02%), wakurikiwe na Vera Songwe uhagarariye komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye muri Afurika.
Umuhango wo guha ibihembo abegukanye ibyiciro byose uko ari 13, uzaba tariki ya 26 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga rihuza amashusho.


