Umushakashatsi, umwarimu muri kaminuza, Dr Christopher Kayumba avuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021, aza gushyira hanze igice cya kabiri cy’ibaruwa ifunguye igenewe Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame. Kuwa 10 Gashyantare 2021, Dr Kayumba yari yashyize hanze ibaruwa ye ku ngingo zirimo ubutabera, ubukungu, politiki n’imibereho myiza y’abaturage. Harimo ibyo ashima n’ibyo anenga, ariko avuga ko igice cya kabiri kizaba kirmo ibyo abona byakwiyongera mu ngamba zo guhangana na Coronavirus no kugera ku iterambere rirambye. Ku murongo wa telefoni, Dr Kayumba yatangarije BWIZA ko ikindi gice kiza gusohoka uyu munsi. ” Ikindi gice cy’ibaruwa kirasohoka uyu munsi.” Abajijwe ku bantu barimo uwitwa Yolande Makolo kuri Twitter wavuze ko na we yiyunze kuri Lewis Mudge uyobora Human Rights Watch muri Afurika yo hagati. Uyu akunze kunega u Rwanda ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu. Kayumba yavuze ko we yanditse nk’umuturage w’igihugu, atanga ibitekerezo bye ku ngingo zitandukanye, bityo ko n’undi na we ushaka kugira icyo avuga yaziheraho, nta kuzana ibindi bintu. Ati ” Njyewe nk’umuturage w’igihugu nanditse ntanga ibitekerezo byanjye ku ngingo zitandukanye mvuga ibigenda neza n’ibiragenda neza n’uko byakosorwa. Undi na we ushaka gutanga ibitekerezo, yahera ku ngingo navuzeho. Navuze ku bijyanye n’ubutabera, ubukungu, politiki n’imibereho myiza y’abaturage. Nta kuzana ibindi bintu ntavuzeho.” Kuri Twitter, Dr Kayumba yikomye abamujora bifashishije ibyo atavuzeho mu gice cya mbere cy’ibaruwa ye. Yagize ati ” Nandikiye perezida wanjye. Biriya byitwa kuba umuturage utari ntibindeba (responsible CITIZENSHIP). Ikindi kintu icyo ari cyo se, cyaba ari ukurangaza.” WASOMA: https://bwiza.com/?Ibaruwa-ifunguye-Prof-Christopher-Kayumba-yandikiye-Umukuru-w-Igihugu-Paul/ Dr. Christopher Kayumba yandikiye ibaruwa ifunguye perezida Paul Kagame


