Dr Kayumba ari kwandika igitabo nyuma yo gufungurwa

Sangiza iyi nkuru

Umushakashatsi wahoze ari mwarimu muri Kaminuza y’ u Rwanda, Dr Christopher Kayumba yashyize hanze ko hari igitabo ari kwandika, bamwe mu bamukurikira kuri Twitter bavuga ko bagitegerezanyije amashyushyu yo kumenya ibizaba bigikubiyemo.

Uyu mugabo wari umaze amezi ayinga 12 muri gereza, ku rukuta rwe rwa Twitter (https://twitter.com/Ckayumba) niho yatangarije ko ari kwandika igitabo ubwo yahabwaga ikaze n’umwe mu nshuti ze.

Aha ni naho yatangarije ko ari kwandika igitabo yise ” Solving Death in Prison and the Discovery of Four Foods to Eternal Happiness”. Ugenekereje mu Kinyarwanda ni ukuvuga ngo ” Gukemura urupfu muri gereza n’ubuvumbuzi bw’ibiryo bine by’ibyishimo bihoraho.”

Iyi mpuguke mu gusesengura politiki yari yatawe muri yombi 10 Ukuboza 2019 nyuma yo gushinjwa guteza akavuyo ku kibuga cy’indege cya Kanombe ndetse no gusindira mu ruhame.

Wasoma: https://bwiza.com/?Dr-Kayumba-wigishaga-muri-Kaminuza-y-u-Rwanda-yafunguwe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *