Inararibonye muri Politiki mpuzamahanga akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Kayumba Christopher avuga ko abaturage batigaragambya kubera ko perezida runaka yatinze ku butegetsi, ahubwo ko bigaragambya kubera ko bafite ibindi bibazo birimo n’inzara.
Dr Kayumba kimwe n’abandi bahanga mu bya politiki bavuga ko mu gihe abayobozi b’ibihugu bya Afurika baramutse bita ku byifuzo by’abaturage mbere na mbere ku rubyiruko, imvururu muri politiki zacogora.
Ni mu gihe mu Misiri hari akaduruvayo n’imyigaragambyo yiganjemo urubyiruko rusaba ko perezida w’iki gihugu unayobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yakwegura ku butegetsi.
Iyi myigaragambyo iri kubera mu mihanda no mu mijyi y’igihugu cya Misiri yiganjemo insoresore ,yatangiye tariki ya 27 Nzeri 2019, umuryango ushinzwe kurwanya akarengane mu Misiri ufite ikicaro I Kairo watangaje ko abantu 220 bamaze gutabwa muri yombi.
Ni imigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa presida Abdel-Fatah al-Sisi na we wafashe ubutegetsi abuvanye mu maboko y’uwari presida Hosni Mubarak.
Abakurikiranira hafi ibibera muri ibi bihugu birimo imvururu za Politiki nk’izi, bavuga ko urubyiruko rutahagurukira kubarwanya mu gihe babahaye ibyo bifuza.
Dr. Kayumba aganira na Radiotv 10, kuri iyi ngingo we yagize ati “Ntibajya kwigaragambya kubera ko perezida yatinze ku butegetsi, ahubwo bajya kwigaragambya kuko bashonje, badafite amashuri, polisi zibagirira nabi…”
Ku bijyanye n’imvururu zibera mu Misiri, ikigo gishinzwe ubukungu n’uburenganzira rusange bw’abanya Misiri cyatangaje ko kuva imyivumbagatanyo yatangira ababarirwa muri 274 bamaze gutabwa muri yombi, muri za gereza zirenga 12 ziri mu bice bitandukanye by’igihugu.
Inzego z’umutekano ntabwo ziri guhosha izi mvururu zitanga ibiganiro ku batanyuzwe n’ibitagenda ,ahubwo abaturage babarasamo ibyotsi biryana mu maso, kubata muri yombi no kumisha amasasu mu kirere kurenza ko bashyira igitutu kuri Guverinoma yabo ngo ishake impinduka abaturage bifuza.


