Umuyobozi w’Ishyaka, Rwandese Platform for Democracy (RPD), Dr Kayumba Christopher yasubiye iwe mu rugo mu byiswe ko yamaze amasaha ahatwa ibibazo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Ku rukuta rwa Twitter rw’Ishyaka RPD (https://twitter.com/RPDRwanda), batangaje ko umuyobozi waryo, Dr Kayumba yagarutse iwe mu rugo nyuma “amasaha ahatwa ibibazo ku byo ashinjwa byo gushaka gufata ku ngufu.” Aba bagize bati ” Bavandimwe barwanashyaka, baturage bagenzi bacu n’abadukurikira, turabamenyesha ko Dr Christopher Kayumba yagarutse amahoro mu rugo nyuma y’amasaha ahatwa ibibazo kuri RIB ku birego bidafite ishingiro byo kugerageza gufata ku ngufu mu 20217. Mwakoze kutuba hafi.” Dr Kayumba yari yahamagajwe na RIB ariko ntihari hatangajwe icyo imushakira. Ni nyuma y’ibirego by’umukobwa wadutse, akamushinja ko yashatse kumufata ku ngufu ubwo yamwigishaga muri Kaminuza y’ u Rwanda. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


