Umuyobozi w’Ishyaka ritaremerwa mu Rwanda, Dr Christopher Kayumba, yabajije kuri Twitter MTN Rwanda impamvu nimero ye iyo ihamagaye, hari indi nimero bigira aho ihurira n’icyo gikorwa, we avuga ko atazi.” Dr Kayumba yavuze ngo ” Kuri MTN Rwanda, kuki telefoni yanjye inyereka ko iyo mpamagaye bihuzwa na nimero +250-781755645179? Nabimenye ari uko nkoresheje kode *#62#. Iyo nyikoresheje kuri bagenzi banjye babiri, ntabwo bo bigira aho bihurira n’indi nimero baba bahamagaye cyangwa batitabye?” Uwitwa Muvunyi, na we yavuze ko kuri telefoni ye ari uko bimeze. Thecla Uwineza we ati ” Pegasusi mu buryo bwa MTN.” Uwavuze ko yitwa Leila wo muri MTN yasabye Dr Kayumba gukanda #21# ngo ibyo bivemo. Uretse gutanga ubufasha, nta bisobanuro birambuye yatanze ku mpungenge za Dr Kayumba. N’ubwo yafashijwe, yasabye Leila ko yamubwira icyo bivuze ndetse n’uko byagenze ngo ibyo bibeho. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

4 Responses
Dr Kayumba yikomye MTN Rwanda ngo nimero ye hari ibyo bayikoze
Kayumba nkugiriye inama wava muri ayo majwe disi dore ukuntu usigaye usa wagirango ntukirya reka kwiteranya nigihugu uvuge ibyubaka abanyarwanda ariko niwiha kwigira kabutindi uzamera nkabandi bose iyiteho d’abord abagushuka ubime amatwi kuko nibakumanika ntawuzaza kukumanura I swear

sha inzara iramwishe pe
Dr Kayumba yikomye MTN Rwanda ngo nimero ye hari ibyo bayikoze
sha inzara iramwishe pe