Dr Kiiza Besigye agiye gukorana indirimbo na Bobi Wine

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo gutsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu inshuro zirenze imwe muri Uganda, umunyepolitiki Dr Kiiza Besigye yaba yamaze guhindura amayeri yo kwigarurira imitima y’abanyagihugu abinyujije mu muziki.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu munyepolitiki ukomeye muri kiriya gihugu akaba ari gukorana indirimbo n’umuhanzi na we wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye mu gihugu cyabo no mu karere, Bobi Wine.
Ni nyuma y’iminsi micye uyu muhanzi anyujije ku rukuta rwe rwa facebook ifoto ari kumwe n’uyu muyobozi w’ishyaka FDC, Dr Besigye, iherekejwe n’amagambo avuga ati niba mubona Perezida w’abana bo mu muhanda yicaranye na Perezida w’abaturage muri Dream studios, ubwo namwe murumva icyo gukora.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aha uyu muganzi akaba yarashakaga kumvikanisha ko nkuko asanzwe abyiyita ko ari perezida w’abana bo mu muhanda cyangwa bababaye, ari kumwe na Besigye nk’uwakunze guhatanira kuyobora abaturage ba Uganda bicaranye muri studio ya “Dream studio.”

Bobi Wine yashyize ahagaragara amafto ari kumwe n'umunyepolitiki Dr Besgye mu bucuti budasanzwe
Bobi Wine yashyize ahagaragara amafto ari kumwe n’umunyepolitiki Dr Besgye mu bucuti budasanzwe

Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko mu minsi ya vuba aba iyi ndirimbo iba yamaze kugera ahagaragara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *