Nyuma y’uko Col Kizza Besigye abujijwe kurenga imbibi z’inzu ye, yongeye gutabwa muri yombi, mu mujyi wa Kampala rwagati ahita ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukono.
Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu taliki 11 Gicurasi 2016, nyuma yo gutungura benshi ubwo yagaragaraga mu mujyi wa Kampala rwagati, ahita avuga ko yari agiye mu masengesho.
Kugaragara mu mujyi byatumye beshi bata icyerekezo bari barimo baza kumushagara.
Ibyo byatumye abashinzwe umutekano bahura n’akazi gakomeye ko kwigizayo iyo mbaga, aho yakoresheje ibyuka biryana mu maso ngo ibatatanye.
Besigye abonetse mu mujyi wa kampala mbere ho amasaha make ngo Perezida Museveni arahire, nk’uko biteganyijwe kuri uyu wa Kane.
Uyu munsi wo kurahira kwa Museveni kandi nibwo byari byitezwe ko Besigye nawe azarahirira kuba Perezida wa Uganda nyuma yo gutangaza ko Museveni yamwibiye amajwi mu matora aherutse.
Ibi bibaye nyuma y’uko Umuyobozi wa Polisi muri Uganda, Kale Kayihura, avugiye kenshi mu itangazamakuru, yihanangiriza Kizza Besigye n’andi mashyaka ko ntawe ugomba guteza akaduruvayo mu gihe hiteguwe irahira rya Museveni.
Kugeza ubu bamwe mu bakuru b’ibihugu batumiwe ngo bazifatanye na Leta kwizihiza ibiroro by’irahira rya Museveni bamaze kuhagera harimo na Perezida wa Zambia “Edgar Lungu”.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


