Tariki ya 21 z’uku kwezi kwa Cumi ni bwo byitezwe ko Bwana Leon Mugesera agezwa imbere y’umucamanza aburana urubanza rwe mu bujurire.
Araregwa ibyaha bitanu bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Bishingira ku ijambo yavugiye muri mitingi yo ku Kabaya mu 1992.
Ni ijambo ahakana ariko ubutabera bukarifata nk’ijambo ‘Rutwitsi’ ryagize ingaruka mbi kuko ngo yakanguriye abahutu kurimbura abatutsi. Ku rwego rwa mbere, uyu mugabo yahanishijwe gufungwa ubuzima bwe bwose.
Mugesera aregwa ibyaha bitanu bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Byose bikomoka ku mbwirwaruhame yavugiye ku Kabaya mu mpera z’umwaka wa 1992. Ni imbwirwaruhame ubutabera bw’u Rwanda bufata nka ‘Rutwitsi’ kuko buyimuregeshamo gukangurira abahutu kurimbura abatutsi no kwibasira bamwe mu banyapolitiki bo mu yandi mashyaka yari ahanganye n’ishyaka MRND ryari ku butegetsi Mugesera avuga ijambo.
Ni ijambo ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko yavuze mu ruhame ubwo yari visi perezida wa MRND mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi rikurikirwa n’iyicwa ry’abatutsi hirya no hino mu gihugu. Buvuga ko uregwa yahise afata iy’ubuhunzi yanga ko leta yariho yamukurikirana yerekeza mu gihugu cya Canada ari na ho yafatiwe nyuma y’imyaka 20 ahaba.
Kugeza ubu uyu wigeze kubaho Mwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda ubutabera bwamuhamije ibyaha bitatu bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu maze buhanisha gufungwa ubuzima bwe bwose.
Nk’uko VOA ibitangaza, mu miburanire ye, Mugesera nta na hamwe yigeze yemera ko ijambo aregwa ari irye ahanini ashingira ku kuba nta nyandikomvugo yaryo ihari.
Mu bihe bitandukanye yagiye asaba urukiko kongera kuryumvira mu ndangururamajwi maze akavuga ko ryateshejwe umwimerere. Icyakora hamwe avuga ko ari ijambo ryareberwa mu gihe ryavugiwe kuko ngo hari mu buryo bwo kwitabara ku gihugu cyari cyatewe n’abo yita abanyamahanga baturutse Uganda.
Urubanza rwa Bwana Leon Mugesera kandi rwaranzwe n’impaka za hato na hato akenshi zabyaraga isubikarubanza. Rwasubitswe inshuro zisaga 45 kenshi bigashingira ku mpamvu z’uburwayi bwe ubundi isubikarubanza rigaturuka k’uwari umwunganizi we Me Jean Felix Rudakemwa.


