Urukiko rw’ubujurire rwakomeje kuburanisha urubanza rwa Dr Mpozayo Christophe uregwa icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda, avuga ko urukiko rwamuhamije icyaha rutari rubyemerewe.
Mu rukiko, Christophe Mpozayo yavuze ko urukiko rukuru rwamukatiye gufungwa imyaka 10 rutari rubifitiye ububasha, icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda ngo gikozwe n’umuntu uri mu mahanga ngo ntabwo cyari mu bihanwa mu mategeko y’u Rwanda ubwo yafatwaga.
Christophe Mpozayo aregwa icyaha gikubiye mu butumwa yohererezanyaga n’umuntu wari mu Bubiligi, mu gihe we yari muri Tanzania, kuba bombi batari mu gihugu ngo nta numwe warebwaga n’iki cyaha.
Ku ruhande rw’uregwa, ngo Mpozayo yakatiwe hashingiwe ku bimenyetso byari byateshejwe agaciro mu rukiko rw’ibanze, ngo bikaba aribyo byakoreshejwe mu kirego cyahinduriwe inyito.
Ku ruhande rw’ubushinjacyaha bavuga ko nubwo iki cyaha kitari ku rutonde rw’ibihanwa nk’ibyaha byambukiranya imipaka, ngo nta naho byanditse ko iki cyaha kitakurikiranwa.
Umushinjacyaha akibaza niba ubutabera bwakwicecekera kandi habaye icyaha cyo guhungabanya ubusugire bw’igihugu ngo ni uko cyakozwe n’umuntu utari ku butaka bw’u Rwanda
Christophe Mpozayo yafashwe bwa mbere mu mwaka wa 2013 aregwa gutuka umukuru w’igihugu ariko urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rutesha agaciro iki kirego rutegeka ko arekurwa, gusa atemerewe kurenga imbibi za gereza yongeye gutabwa muri yombi hahinduwe inyito z’icyaha noneho aregwa gukurura imvururu.
BBC yakurikiranye iby’iri buranisha, itangaza ko ikirego cye cyashyikirijwe urukiko rukuru cyiswe icyo gukurura imvururu muri rubanda, urukiko rwamuhamije icyaha rumukatira igifungo cy’imyaka 10.
Iki cyaha ngo yagikoze mu biganiro yagiranye n’uwo baganiraga wari mu bubiligi ngo banenga Leta iriho bakoresheje ikoranabuhanga rya Skpe.
Abunganira uregwa bavuga ko ikiganiro cya babiri kidashobora gufatwa nko guteza imvururu muri rubanda, umushinjacyaha agashimangira ko uwo baganiraga yari umunyapolitiki kandi akaba ashobora kuba yarakwije ibi biganiro mu bayoboke be.
Mpozayo, yahoze ari umukozi mu Nteko Nshingamategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA) ikorera Arusha muri Tanzania, yatawe muri yombi mu 2013.


