Umuganga Dr Denis Mukwege ufite ibitaro mu mujyi wa Bukavu yasabye amahanga gufatira u Rwanda ibihano nk’ibyafatiwe u Burusiya kuva bwatangiza ibitero muri Ukraine.
Dr Mukwege mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 12 Kamena 2022 mbere y’uko ibitaro bye bya Panzi bisurwa n’Umwamikazi w’u Bubiligi nk’uko 7 sur 7 ibisobanura, yasabye amahanga gufata ikibazo cy’umutekano muke wo muri RDC nk’icyo muri Ukraine.
Yagize ati: “Ububabare bukwiye gufatwa kimwe, rero sintekereza ko Isi izakomeza guceceka. Nabonye ubwo Ukraine yakorerwaga ubushotoranyi, hakurikiyeho ibihano, hakusaywa amamiliyari y’amadolari.”
Yakomeje ati: “Ntabwo twakomeza kwirengagiza impfu amamiliyoni zabereye muri Congo kuko nizera ko turi ku mubumbe umwe. Ubushotoranyi bukorerwa RDC uyu munsi, simbubonamo itandukaniro ryabwo n’ubwo muri Ukraine.”
Uyu muganga wahawe igikombe cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018 ni umwe mu Banyekongo bavuga rikumvikana bagaragaza ko ingabo z’u Rwanda zifasha umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo z’igihugu cyabo, FARDC.
Azwi nk’umwe mu banyapolitiki basabiye kenshi Leta y’u Rwanda gukurikiranwaho uruhare mu mpfu z’Abanyekongo zabayeho mu myaka yo hambere, aho yemeza ko ingabo zarwo zari zarinjiriye RDC.
Gusa Leta y’u Rwanda yemeza ko Dr Mukwege ari igikoresho cy’abayirwanya bagamije inyungu zabo. Perezida Paul Kagame muri Gicurasi 2021 yabwiye RFI na France 24 ko igihembo cya Nobel yagihawe n’abo bantu kugira ngo ajye akora cyangwa avuge ibyo bamubwiriza.

10 Responses
Dr Mukwege yasabye ko u Rwanda rwafatirwa ibihano nk’u Burusiya
Mukwege ibyo avuga abikomora kubyo abona mu kazi ke. Avura abahohotewe mu bitaro bye. Urebye arasaba ko ibyavuye muri za anketi zakozwe n’impuguke byasuzumwa maze uwo ariwe wese wagize uruhare mu ihohoterwa ly’abaturage agahanwa. Ntibikwiye gukomeza kwuumvisha rubanda ko Mukwege ari igikoresho nk’aho hari icyo avuga gihabanye n’ukuri. Ikibazo nuko umwana murizi adatorwa urutozi. Kuba abahakana ibyo Mukwege avuga bo nta na limwe bemera ibikorwa byabo, bituma ihakana lyabo ntawe wemera ko noneho byaba ari ukuri.

Kurazikubone,
ntekereza ko wakagombye kumenya ko ibibazo bya Congo ari ibyabo ubwabo, wakagombye kubwira Mukwege akabwira leta ya Congo igakemura ibibazo by’abaturage bayo. mureke kudukwegera ibitatureba.

None se ibyuvuga ubifitiye ibimenyetso? Cg ibyo mukwege avuga abifitiye ibimenyetso!?

Muraho
Ingenga bitekerezo ntabwo irabashiramo konsiko urwanda mwirirwa musebya rwabahaye amata rwabagaburiye? Ari igihugu cyanyu ntaho muzahungira ubunyarwanda
Muragisebya ngo mwunguke iki abo ba Mukwege bafite imyumvire yuzuye urwango nkiyo mufite.
Mwihunga amahano mwakoze
Ngo musette Urwababyaye.
Dr Mukwege yasabye ko u Rwanda rwafatirwa ibihano nk’u Burusiya
Muraho
Ingenga bitekerezo ntabwo irabashiramo konsiko urwanda mwirirwa musebya rwabahaye amata rwabagaburiye? Ari igihugu cyanyu ntaho muzahungira ubunyarwanda
Muragisebya ngo mwunguke iki abo ba Mukwege bafite imyumvire yuzuye urwango nkiyo mufite.
Mwihunga amahano mwakoze
Ngo musette Urwababyaye.
Dr Mukwege yasabye ko u Rwanda rwafatirwa ibihano nk’u Burusiya
Mukwege ibyo avuga abikomora kubyo abona mu kazi ke. Avura abahohotewe mu bitaro bye. Urebye arasaba ko ibyavuye muri za anketi zakozwe n’impuguke byasuzumwa maze uwo ariwe wese wagize uruhare mu ihohoterwa ly’abaturage agahanwa. Ntibikwiye gukomeza kwuumvisha rubanda ko Mukwege ari igikoresho nk’aho hari icyo avuga gihabanye n’ukuri. Ikibazo nuko umwana murizi adatorwa urutozi. Kuba abahakana ibyo Mukwege avuga bo nta na limwe bemera ibikorwa byabo, bituma ihakana lyabo ntawe wemera ko noneho byaba ari ukuri.
Dr Mukwege yasabye ko u Rwanda rwafatirwa ibihano nk’u Burusiya
Ahubwo azaba igikoresho cyabo kugeza ryari?aba congoman bamenye imitwaro yabo naho urwanda rufite inshingano zarwo zirureba ntago rwakongeraho ninshingano za congo aba congoman bamenye imitwaro yabo!!!!