Dr Richard Sezibera yanenze abakoresha amafaranga ngo babone imyanya muri EAC

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru ucyuye igihe w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Dr Richard Sezibera , yamaganye abanyapolitiki bakoresha amafaranga kugirango babone imyanya muri uyu muryango, avuga ko ibi bihembera ruswa bikanadindiza iterambere.

Muri forumu ya 4 y’Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC yateraniye i Dar es Salaam kuri uyu wa Gatanu ushize, Dr Sezibera yavuze ko ruswa izakomeza kuba nk’umuvumo mu karere mu gihe abayobozi bakoresha imbaraga zabo z’umufuka kugirango bagure amajwi nk’uko ikinyamakuru The Citizen dukesha iyi nkuru kivuga.

dk-sezibera
Dr Richard Sezibera, Umunyamabanga Mukuru wa EAC ucyuye igihe

Abatora mu karere bateganya gutora bakoreshejwe n’amafaranga. Abakandida bakoresha ruswa bazahora ari abayobozi bayikoresha”, ibi byatangajwe na Dr Sezibera muri iyi forumu yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere myiza no kubaha itegekonshinga ”.

Dr Sezibera yavuze ko ruswa ikiri ikibazo mu bihugu bigize EAC kandi ikabangamira imiyoborere myiza mu muryango. Yashimiye perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli ku ngufu ashyira mu kurwanya icyo yise ikinyuranyo cy’imibereho myiza y’abaturage. Yaboneyeho gusaba abandi bayobozi mu karere gukurikiza urugero rwa Magufuli.

Yagarutse ku magambo perezida wa Tanzania yavugiye mu nama iheruka y’abakuru b’ibihugu bigize EAC, aho yabwiye bagenzi be ko ari cyo gihe ngo abaturage bo muri uyu muryango babone inyungu zo kwishyira hamwe.

Yagize ati: “Kwishyira hamwe ntabwo ari amagambo gusa, ahubwo ni ugushyira ibintu mu bikorwa kugirango imibereho y’abatuye akarere irusheho kumera neza.”

Twabibutsa ko Dr Richard Sezibera ari gusoza manda ye y’imyaka 5 yari amaze ari Umunyamabanga Mukuru wa EAC, akaba aherutse gusimburwa n’Umurundi, Liberat Mfumukeko washyizwe n’inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC kuwa 02 Werurwe 2016.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *