Dr.Stella Nyanzi wigisha muri Kaminuza ya Makerere uvugwaho gushaka gutera akabariro na Kiiza Besigye, nyuma yo kunenga ubutegetsi bwa Perezida Museveni ndetse ko akunda Besigye bikomeye.
Stella abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yavuze ko ashima ibyo Besigye akora kandi amuhoza ku mutima no mu bitekerezo bye bitewe n’ubwiza ndetse n’ubushobozi amubonamo.

Yagize ati:” Nkunda Besigye, naranamutoye mu matora ya 2016,nyuma y’uko atagize amahirwe yo kuba Perezida mu 2011 na 2006 kandi yari abikwiye. Gusa mukunda urukundo rw’umwimerere.”
Bitewe n’urukundo amukunda, ngo yizera ko umunsi yagiye ku butegetsi ari igisubizo kuri we kandi yiteguye no kumugwa inyuma.
Stella yashimangiye ko abavuga ko Besigye n’ishyaka rye batsinzwe amatora,ari ukubeshya kuko ngo babonye amajwi 52 mu gihe Museveni yabonye 45, ariko bigatangazwa ko ari we watsinze.
Mu gihe benshi bavuga ko Besigye aba yishyuye uyu mugore, we avuga ko nta mafaranga na make aba yahawe,yongeraho kandi ko umunsi habayeho kumwishyura atakoresha Facebook atangaza amarangamutima ye.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Redppaper, ngo kuba yakora imibonano mpuzabitsina na Besigye, ngo yumva byaba ari icyubahiro n’igikundiro bikubiye hamwe.
Yakomeje agira ati: ”ntimwabonye ukuntu afite amaso manini kandi meza? Ntimwabonye se iminwa ye ukuntu ikwiye gusomwa n’umukunzi? Njye numva namujyana mu ijuru nkamugarura akumva uko abaye, abanzi bashaka bakavuga.”
Ibi Stella yabivuze mu gihe Besigye, we muri iyi minsi atorohewe n’abo yita ibisambo, aho ngo batangira abayobeke be bagambiriye kubagirira nabi.
Ibyo byatumye afata icyemezo cyo gushyiraho abakomando 10 bazajya bita ku mutekano we mu gihe yerekeje cyangwa ava mu gace gaherereyemo ibiro by’ishyaka rya FDC.
Ubwo amatora yari yegereje, nabwo Dr. Stella Nyanzi yatangaje ko Perezida Museveni naramuka yongeye gutorerwa kuyobora igihugu nawe azahita ahagarika kongera gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kwikinisha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


