Dr. Stella Nyanzi, umwarimu muri Kaminuza, umwanditsi akaba n’impirimbanyi iharanira uburenganzira bw’abagore; yegukanye igihembo cya Oxfam Novib/PEN International Award kubera umuhati we wo guharanira ukwishyira ukizana.
Ni igihembo yahawe ari muri gereza ya Luzira, dore ko yakatiwe igifungo cy’amezi 18 azira gutuka perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni n’umuryango we.
Dr. Stella Nyanzi azwiho udushya twinshi dore ko yanigeze kwigaragambiriza muri Kaminuza ya Makelele yambaye ubusa, ubwo yari yafungiwe ibiro azira kutigisha.
Mme Jennifer Clement uyobora umuryango PEN international ukorera i Hague mu Buholandi washyikirije Nyanzi kiriya gihembo, amusobanura “nk’umwanditsi w’umunyamurava wandika ku mbuga nkoranyambaga, aho atanga ibitekerezo akanakora ibiganiro mpaka ku bibazo bivugwa muri politiki akanandika ibisigo cyane ku mbuga nkoranyambaga.”
Clement yakomeje avuga ko Dr. Nyanzi ari impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore, ubw’abatinganyi, abagize ibyago byo kuvukana ibitsina bibiri n’abandi bagize ibibazo by’ubuzima bitandukanye.
Umuryango PEN International wanavuze ko kuba Nyanzi yarahinduwe umunyabyaha n’inzego z’ubuyobozi bwa Uganda kubera kunenga bamwe mu bayobozi bakomeye muri kiriya gihugu, bigomba gutera uyu muryango umuhati wo gukomeza kumushyigikira kugira ngo ijwi rye ryumvikane henshi.
Magingo aya Dr. Stella Nyanzi afungiye muri gereza ya Luzira aho yakatiwe igifungo cy’amezi 18, azira amagambo yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook atuka Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni n’umubyeyi we Esteri Kokundeka witabye Imana.
Yanditse avuga ko adashobora kunamira uriya mubyeyi, mu gihe umuhungu we akomeje kugira Uganda igihugu cyamunzwe na ruswa, kutagendera ku mategeko ndetse kikayoborwa n’ubutegetsi bw’igitugu.
Abandi banya-Afurika begukanye igihembo cya Oxfam Novib/PEN International Award kubera guharanira ukwishyira ukizana, barimo Nobel Laureate Svetlana Alexievich, Umusizi Dareen Tatour ukomoka muri Palestine, Umunya-Eritrea Amanuel Asrat, Dina Meza ukomoka muri Honduras n’umunyamakuru wo muri Cameroon witwa Enoh Meyomesse.


