Dr Stella Nyanzi, ukunze kunyeganyeza ubutegetsi bwa Uganda, by’umwihariko, Perezida Museveni, kuri ubu akaba ari mu bifuza guhatanira umwanya w’ubudepite ahagarariye abagore bo muri Kampala, yafatiwe ku mupaka wa Busia uhuza Uganda na Kenya.
Amakuru yashyizwe ahagaragara aravuga ko Dr Nyanzi yambutse umupaka akajya muri Kenya aciye mu nzira itemewe n’amategeko, aho kunyura ku mupaka nyir’izina.
Biravugwa ko yagarutse muri Uganda saa tatu z’ijoro kuri uyu wa Gatandatu ari mu modoka ya Toyota Ipsum, agafatirwa kuri station ya lisansi n’abashinzwe umutekano barimo abasirikare, CMI, igipolisi n’abandi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Dr Nyanzi yagize ati: “Imodoka yuzuyemo abagabo banini b’inda, ba ‘Local defence’ bananutse b’ibikara bafite za Ak-47 n’aba Military police bane bambaye ‘camouflage’ ubu bagose imodoka yanjye”.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga, Dr Nyanzi yavuze ko ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu yariraye muri kasho iri ahantu atazi mu Mujyi wa Busia.
Ati: “Sinzi station ya polisi mfungiyeho. Umufasha wanjye mu bya politiki, Rugumayo Ka Kusemererwa na njye twakuwe mu modoka n’agatsiko k’abofisiye bafite imbunda muri Busia. Twajugunywe muri kasho nta birego. Nta nyandikomvugo twakoreshejwe. Mfite impungenge z’umushoferi wanjye na gafotozi wanjye mu kwiyamamaza.”
Yavuze ko aba bafashwe mbere yabo ariko badafungiye ahantu hamwe, mbere yo kubaza icyaha bakoze.
Hagati aho, inzego z’umutekano ntiziratangaza niba zataye muri yombi Dr Stella Nyanzi, mu gihe imipaka yose ya Uganda ifunze kuva muri Werurwe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19.


