Dr Viebach yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bwe “kwibuka n’ ubutabera bwunga mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Dr Julia Viebach , umushakashatsi mu ishami ry’ ikurikiranabyaha muri kaminuza ya Oxford yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bwe yakoreze mu Rwanda. Iki gikorwa kikaba cyarabereye ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) kuri uyu wa 24 Mutarama 2017, guhera 17:30 z’ umugoroba.

Ubu bushakashatsi yise « kwibuka n’ ubutabera bwunga mu Rwanda » bwibanze cyane cyane ku kamaro k’ inzibutso za Jenoside ndetse no kwibuka Jenoside. Bwanasesenguye kandi ibikorwa n’ imihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bunasuzuma byimbitse ibirebana n’ icyubahiro cy’ ikiremwa muntu, igihe ndetse n’ imitekerereze.

Bwashingiye ku biganiro, impaka mu matsinda, ubuhamya bw’ abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ igenzura nsesenguzi ryakorewe mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu 2014.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babajijwe uko bagenda biyubaka nyuma y’ ibihe by’ akababaro n’ agahinda bahuye na byo ndetse n’ akamaro inzibutso za Jenoside no kwibuka nyirizina bifite muri urwo rugendo rwo kwiyubaka.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko gufata neza imibiri no kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi bisubiza icyubahiro n’ agaciro ka muntu inzirakarengane zishwe urw’ agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi . Bwanagaragaje ko inzibutso ari ahantu abarokotse bongera guhurira n’ababo bazize Jenoside bagasabana na bo mu buryo bw’ imitekerereze,bigasiba icyuho cy’ uko batakibabona mu buryo bugaragara.


Ibijyanye n’ umwanditsi

Dr Julia Viebach , ni umushakashatsi mu kigo cy’ ikurikiranabyaha gikorera mu ishami ry’ amategeko ryo muri kaminuza ya Oxford (Centre for Criminology, Faculty of Law, University of Oxford) . Ubushakashatsi bwe bwibanda ku bijyanye n’ ubutabera bwunga, kwibuka, ishyinguranyandiko, uburyo n’ amahame ngenderwaho mu bushakashatsi.

Yita cyane ku Rwanda rwa nyuma ya Jenoside ndetse n’ akarere k’ ibiyaga bigari muri rusange.

Akora mu kigo cy’ ikurikiranabyaha gikorera mu ishami ry’ amategeko ryo muri Kaminuza ya Oxford nk’ umwarimu w’ ibijyanye no guteza imbere ubumenyi ndetse akaba anakurikirana amasomo ya post doctorate mu mushinga w’ ihererekanyabumenyi witwa ‘ESRC, « Ways of Knowing After Atrocity», uyoborwa n’ itsinda ry’ ubushakashatsi ku butabera bwunga ryo muri Kaminuza ya Oxford.

Mbere y’ uko ajya gukora muri Kaminuza ya Oxford, Dr Julia Viebach yari umushakashatsi mu kigo cyiga iby’ amakimbirane cyo muri Kaminuza ya Marburg, mu Budage, aho yakuye impamyabushobozi ihanitse mu 2013.

Yakoze ku mishinga itandukanye y’ubugishwanama (consultance) haba kuri Leta y’ u Budage ndetse n’ imiryango itandukanye y’ iterambere ku birebana na Jenoside, gukumira ibibazo n’ amakimbirane ndetse no kwimakaza amahoro.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *