f2478b00-ef15-11ed-a142-ab0e42bfd9c3.jpg

DRC:Abana babiri batoraguwe bareremba hejuru y’ amazi yahitanye ababyeyi babo

Sangiza iyi nkuru

f2478b00-ef15-11ed-a142-ab0e42bfd9c3.jpg
Muri kivu y’Amagepfo muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa inkuru y’abana babiri batoraguwe n’abagiraneza ubwo babasangaga bareremba hejuru y’amazi.

Ababatabaye bavuze ko babasanze ku nkombe z’ikiyaga cya cyivu, Bikaba bivugwa ko bashobora kuba bari bahamaze nibura iminsi itatu bareremba hejuru y’amazi.

Delphin Birimbi ukuriye sociĂ©tĂ© civile muri Kalehe yabwiye BBC dukesha iyi nkuru, ko abo bana ari bazima kugeza ubu gusa ngo igikurikiyeho ni ugushaka ababafasha kubarera.Ati”Bakuwe mu mazi ari bazima. Barahari, turimo turavugana n’abantu bashobora kudufasha kubarera. Ariko nibura barahari, ni igitangaza…twese twaratangaye.”

Delphin , asobanura ko aba bantu batoraguwe mu duce dutandukanye kuri uyu wa mbere.Umwe ngo yakuwe mu gace ka Nyamukubi undi akurwa mu gace ka Bushushu.

Aba bana bakibarirwa mu mezi, nta makuru ahagije yabatanzweho, icyakora ngo icyamenyekanye n’uko ubwo basangwaga ku mazi bari bari hejurru y’ibisigazwa by’inzu yatwawe n’ibiza.Imibare imaze gutangwa y’abahitanywe n’ibiza kugeza ubu barengaho 400 naho ababuriwe irengero bararenga 5000.

Ni mu gihe abagera kuri 200 bakomeretse naho inzu z’abaturage zirenga 1,300 zarasenyutse, amashuri, ibitaro, insengero, ibiraro (amateme) n’ibikorwa remezo by’amazi menshi byinshi nabyo byarangiritse.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. DRC:Abana babiri batoraguwe bareremba hejuru y’ amazi yahitanye ababyeyi babo
    Twabasabaga kudukorera ubuvugizi kuko abarimu bahuye n’ibiza twirukanwe mu nkambi mu karere ka Rubavu, tudafashijwe. Niyo tubajije badushyiraho iterabwoba.

  2. DRC:Abana babiri batoraguwe bareremba hejuru y’ amazi yahitanye ababyeyi babo
    Nukuri imana yahabaye bariya bana kuba batapfuye imana ishimwe kubwibwo mubatabare

  3. DRC:Abana babiri batoraguwe bareremba hejuru y’ amazi yahitanye ababyeyi babo
    Umusaza jeypoll Imana irengere abobana

  4. DRC:Abana babiri batoraguwe bareremba hejuru y’ amazi yahitanye ababyeyi babo
    Nukuri mufashe abobana. Naho ababuze ubugingo imana ibakire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *