DRC: Abantu 40 barohamye mu mugezi wa Ubangi bagerageza guhunga imirwano

Sangiza iyi nkuru

Abantu barenga 40 barohamye mu mugezi wa Ubangi bagerageza guhunga ubwicanyi n’intambara birikubera mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba baturage barohamye bashaka kwambuka umugezi wa Ubangi bagana mu buhugu by’abaturanyi. Nyamara ubwato bwabo bwahise burohama bitewe n’umuhengeri. Umuyobozi w’ungirije w’intara ya Ubangi Jean Bakatoye, yabwiye AFP ko aba baturage bari barikugerageza guhunga imirwano hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba.

Yagize ati’’ Mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki ya 25 Mata 2018, twari tumaze kubona imibiri 40 bitewe n’uko ubwato bwabo bwari bwarohamye’’ Yongeyeho ko imibare ikiri agateganyo kuko hari indi yarohamye hasi cyane batarabona.

Muri aka gace ka Dongo hashegeshwe n’inyeshyamba z’umutwe wa Enyeli muri 2009. Gusa muri 2010 ingabo za leta zajekuwurwanya uwukuraho. Iyi mirwano yabaye yasize abagera kuri 270 bahasiga ubuzima naho abantu 200,000 bava mu byabo.

Igihugu cya Congo gifite ikibazo cy’umutekano muke ndetse n’amakimbirane akenshi ashingiye ku moko. Ibi bituma abaturage benshi bashaka guhunga izi ntambara kabone nubwo bamwe bahasiga ubuzima.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Nkurunziza Viateur Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *