Istinda ry’ abashumba n’ abacurizi b’ Abanyamurenge bamaze amezi menshi bashoreye amasho y’ inka bazivanye muri Kivu y’ Amajyepfo bagamije kujya kuzigurisha ku mafaranga menshi mu Mujyi wa Kinshasa.
Ibi bikomeje gushimangirwa n’ abaturage bo Ntara ya Bandundu batangajwe no kubona aba banyamurenge bashoreye inka zabo bagaragara nk’ abantu bananiwe kandi bavuye kure.
Amakuru atugeraho yemeza ko inka nyinshi ziri mu mashyamba zigana mu duce twegereye Kinshasa, gusa biteye amatsiko abaturage benshi ba Bandundu batari bazi inka.
Umwe muri aba banyamurenge bashoreye inka bajya gushakisha amasoko ,Enock Ruberangabo Sebineza yatangaje ko bateguye iki gikorwa ku bufatanye n’ abandi banyekongo batuye ku kiyaga Tanganyika, nk’ Abafulero ndetse n’ Abashi.
Mu kiganiro na Okapi, Sebineza yagize ati « Twambutse Intara ya Kivu y’ Amajyepfo tunyuze ahitwa Fizi , Kabambare, dufite na gahunda yo gukomeza tukagera i Mbuji-Mayi, Tshikapa ndetse na Kinshasa ».
Yakomeje avuga ko iyo bagejeje izo nka muri utwo duce , inka imwe igurwa hagati y’ amadorari y’ amanyamerika 1500 na 2000, byumvikane ko iryo soko rifitiye abo banyamurenge akamaro kanini nubwo bibasaba urugendo rurerure cyane.
Nubwo abatunzi b’ inka bazwiho kugenda ingendo ndende z’ amaguru, abazi neza ubwuso n’ imiterere y’ igihugu cya Congo-Kinshasa ntibashobora kwiyumvisha uburyo umuntu yava mu Ntara ya Kivu zombi ngo agere i Kinshasa n’ amaguru
Biravugwa kandi ku mashyamba ya Vanga na Masamuna muri Teritwari ya Kwilu hafi ya Bukanga-Lonzo na Popo-Kabaka mu Ntara ya Kwango hari inka nyinshi z’ abanyamulenge bakomeje gushakisha amasoko.
Nubwo bikomeje kuvugwa ko hari inka nyinshi muri utwo duce, abayobozi babo bakomeje kunuma kandi amashusho yirirwa acicikana ku mbuga nkoranyambaga za Internet.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…


