Mu gihe Intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa Congo mu bice bitandukanye, kuri ubu Umuryango utabara imbabare kw’isi, CICR, warahagaritse igikorwa cyo gutanga imfashanyo y’ibiribwa by’umwihariko ku bantu bateshejwe ibyabo babarizwa mu gace ka Kanyabayonga, Burangiza na Bulindi.
Icyo gikorwa cyari cyatangiye tariki 30 z’ukwezi gushize, bikaba byari byitezwe ko kizarangira mu byumweru bibiri.
Itangazo rya CICR ryo kuri uyu wa kabiri tariki 4 Kamena, rivuga ko intambara iri hagati y’ingabo za reta FARDC n’umutwe waa M23, yatumye abaturiye Kanyabayonga bata Ingo zabo.
Myriam Favier uyobora CICR i Goma Yavuze ko abantu 58.000 bari bagenewe iyo mfashanyo, batayibonye bose ahubwo ngo bashoboye gufasha abagera kuri 29.046, bitewe n’amikoro macye.
Taliki 30 Gicurasi 2024 nibwo abaturage benshi babyutse bahunga imirwano iri kubera muri Kanyabayonga muri Rutshuru bavuga ko amasasu akomeje kuba menshi cyane ndetse bahunze kubera ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga
CICR itangaje ibi, mu gihe M23 ikunze guhamagarira abaturage bahunze kugaruka bwangu mu bice igenzura kuko abahutuye batekanye kandi bafite imibereho myiza.


