DRC : Kiliziya Gatolika yamaganye ubwicanyi ingabo za Joseph Kabila zakoreye abayoboke bayo

Sangiza iyi nkuru

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika muri Congo-Kinshasa, Mgr Monsengwo Pasinya yamaganye Leta ya Perezida Joseph Kabila ku bwicanyi avuga ko iherutse gukorera abalayiki ubwo bigaragambyaga bamwamagana, bamusaba kuva ku butegetsi.
Mu izina ry’ akanama gakuru k’ abasaseridoti bo muri Congo-Kinshasa, Mgr. Monsengwo yasobanuye ko Kiliziya izakomeza guharanira amahoro n’ uburenganzira bw’ abayoboke bayo ndetse aniyama imyitwarire mibi y’ inzego zishinzwe umutekano zarashe abantu badafite intwaro.
Mu ijambo rye , yagize ati « Aba bitwa ko bashinzwe umutekano ni abahubutsi ndetse abicanyi buzuye bakwiriye guhanwa kuko ntibazi icyo baharanira ahubwo barakoreshwa n’ abantu bagamije kwikubira ubutegetsi mu gihe twebwe dukeneye igihugu cyubahiriza indangagaciro ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma y’ iyi myigaragambyo yateguwe na Kiliziya mu duce dutandukanye twa Congo-Kinshasa nka Lubumbashi, Bukavu, Kinshasa hagiye havugwa ko hari abasenyeri bariye ruswa ndetse banabuza abayoboke babo kwigaragambya ku munota wa nyuma nk’ uko byari biteganyijwe.
Kuri iyi ngingo, Mgr. Monsengwo yanyomoje aya makuru avuga ko ari ikinyoma gishaka gucamo ibice kiliziya ahubwo anemeza ko iyi gahunda yo kwigaragambya itararangira nk’ uko tubikesha RFI.
Yagize ati « Abashumba ba Kiliziya mu Ntara nibo bafite ijambo rya nyuma kuko nibo bashinzwe imicungire y’ abayoboke babo ahubwo abo bavuga ko bariye ruswa n’ abashaka kubavangira no kubacamo ibice.
Abakurikiranira hafi ibihe bikomeye bya politiki yo muri iki gihugu bemeza ko Umushumba Mukuru wa Kiliziya gatolika ku Isi, Papa Francis ashyigikiye iyi myigaragambyo.
Papa Francis avuga ko abigaragambya bagomba kubikora mu mahoro birinda guhubuka, guhangana, gusenya no kwiba nk’ uko bisanzwe bigenda muri Congo-Kinshasa aho byagiye bigaragara ko abigaragambya basahura imitungo y’ abandi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika muri Congo-Kinshasa, Monsengwo Pasinya nk’ inararibonye mu mateka ya politiki y’ iki gihugu yemeza ko ibibazo by’ ingutu bakomeje guhura nabyo ifitanye isano n’ amasezerano y’ amahoro ya Saint-Sylvestre muri Afurika y’ Efo.
Aho Saint-Sylvestre , Joseph Kabila yari yasinye ko azarekura ubutegetsi kuwa 31 Ukuboza 2016, ariko agenda anangira umutima agaragaza imbongamizi zitagira ishingiro
Kimwe n’ ibindi bihugu bya Afurika, Congo-Kinshasa yagiye iyoborwa n’ abanyagitugu kuva yabona ubwigenge bifuza kuva ku butegetsi ari uko amaraso amanetse.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Assumpta Gema/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *