DRC: Moà¯se Katumbi ashinja Leta ya Perezida Kabila kubangamira Demokrasi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ aho kuri iki Cyumweru taliki ya 11 Nzeli 2016, indege yari itwaye depite Charles Mwando Simba igomba kumujyana i Kalemie ikamujyana i Bukavu, Umunyapolitiki Moà¯se Katumbi yahise anenga iyi mikorere ibangamiye amahame ya demokrasi.
moise-katumbi
Kimwe n’ umuyobozi w’ Ikigo gishinzwe indege, Umuvugizi wa Leta ya Congo/Kinshasa,Lambert Mende yirinze kugira icyo atangaza kuri icyo kibazo cyakorewe Depite Mwando Simba.
Moà¯se Katumbi uri mu banyapolitiki batavuga rumwe na Leta ari mu buhungiro i Buruseli mu Bubiligi avuga ko Leta ya Perezida Kabila ikomeje kubangamira Demokrasi.
Katumbi witeguye guhangana na Joseph Kabila ku mwanya wa Perezida wa Repubulika muri 2016, yagize ati:” Ntabwo byumvikana uburyo Leta ibuza umudepite gusura abaturage bamutoye, ibyo bigaragaza ko nta demokrasi dufite kandi sibwo bwa mbere abantu bahohoterwa”.
Yakomeje anashimangira ko n’ ubwo Leta ya Kabila ivuga ko abanyekongo bagirana ibiganiro mu rwego rw’ igihugu, Leta ayobowe irangwa n’ igitugu.
Umuherwe ndetse umunyapolitiki Katumbi yahungiye mu Bubiligi kuva yakatirwa igifungo cy’ amezi 38 azira kwigarurira imitungo itimukanywa.
Leta ya Congo-Kinshasa irashinjwa kudaha ijambo opozisiyo mu gihe ku italiki 19 Nzeli 2016 , nicyo gihe amatora ya perezida agomba kubera.
Mu gihe bigaragara ko igihe cyo gutegura aya amatora cyarangiye , abatavuga rumwe n’ ubutegetsi basaba abanyekongo kuzitabira imyigaragambyo yo kwamagana Perezida Joseph Kabila iteganyije kuzatangira kuva ku italiki 20 Nzeli 2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *