DRC: Perezida Kabila yahaye umuyobozi wa Monusco ruswa ya Miliyoni y’ amadorari

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa Monusco muri Congo-Kinshasa, Maman Sambo Sidikou avugwaho guhabwa ruswa ya miliyoni y’ amadorari y’ amanyamerika nk’ uko umwe mu bantu begereye perezidansi yabitangarije VAC Radio.

Aya makuru akomeza avuga ko M. Sidikou yakiriye aya madorari mu rwego rwo gufasha Perezida Kabila gutekinika Itegekonshinga kugira ngo azayobore Congo-Kinshasa manda ya 3.

Georges Kapiamba uhagarariye sosiyete sivile I Kinshasa yashinjije Maman Sambo Sidikou kwakira ruswa ya Kabila mu rwego rwo kugambanira Abanyekongo .

13988746_1244827178862699_767363024_n

Mu bisobanuro bya Sidikou kuri ibyo aregwa yahise abyamagana yivuye inyuma avuga ko ibyo bamushinja ari amarangamutima y’ agatsiko k’ abantu ku giti cyabo.

Sidikou ati:” Ibi bimvugwaho n’ ibinyoma byambaye ubusa nizeye ko nubaha umurimo nahawe kandi sinahemukira abantumye reka ukuri kuzagaragara kuko guca mu ziko ntigushye”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibi bitangiye kuvugwa mu gihe muri Congo-Kinshasa hari hateganyijwe amatora ya perezida mu mpera z’ umwaka w’ I 2016 ariko kugeza magingo aya nta n’ agacu kagaragaza imyiteguro byumvikane ko hari itekinika rikaze.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *