Umupadiri witwa Etienne Nsengiyumva basanze yapfuye aho yarashwe n’umutwe wa Mai-Mai ku cyumweru tariki ya 8 Mata 2018, nyuma yo gusoma misa muri Kivu y’Amajyaruguru.
Nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa diyosezi ya Goma, padiri Gonzague Nzabanita, yagize ati’’ Padiri Etienne Nsengiyumva yishwe na Mai Mai Nyatura ku cyumweru i Kyahemba aho yari ari gusoma misa, kubatiza no gutanga isakaramentu ry’ ugushyingirwa’’
Yongeyeho ko uyu mupadiri w’imyaka 38 y’amavuko , nyuma ya misa yari ari gusangira na bagenzi be ifunguro rya saa sita. Nyuma nibwo baje gusanga yarashwe mu mutwe.
Umutwe wa Mai Mai Nyatura ni umutwe w’inyeshyamba ukorera muri Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu cyumweru gishize, abantu bataramenyekana bitwaje intwaro bashimuse umupadiri witwa Celestin Ngango. Basabaga ibihumbi 500,000$ by’amadorari kugira ngo arekurwe. Yarekuwe ari uko ayo mafaranga atanzwe.
VOA dukesha iyi nkuru, itangaza ko muri Kivu zose hakunze kuba ubugizi bwa nabi bikozwe n’imitwe yitwaje intwaro.Aho iyo mitwe yaka abaturage amafaranga ku ngufu cyangwa iyo mitwe ikarwana hagati yayo barwanira kugenzura imitungo kamere yo muri izo ntara.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Nkurunziza Viateur Bwiza.com


