Dusa nk’abakwamanye n’umuperezida utizera ko hari undi muntu washobora kuyobora Uganda — Depite Kyagulanyi

Sangiza iyi nkuru

Depite Robert Kyagulanyi, akaba ari n’umuhanzi wabigize umwuga uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Bobi Wine muri Uganda no hanze yaho, aratangaza ko kuri ubu Abagande babuze amahitamo hagati y’igihugu n’umuntu utemera ko hari uwamusimbura ku butegetsi ngo ayobore igihugu. Ni mu kiganiro yagiranye na Aljazeera kuwa 03 Mutarama 2018.
Perezida Museveni aherutse gushyira umukono ku itegeko rikuraho imyaka ushaka kuyobora igihugu atagomba kuba arengeje mu itegeko nshinga.
Iri tegeko ryashyizweho umukono na perezida Museveni kuwa 27 Ukuboza 2017 rimwemerera nk’umununtu w’imyaka 73 kuzaguma ku butegetsi nyuma y’imyaka isaga 31 abumazeho, nubwo yigeze kuvuga ko atemera abayobozi bo muri Afurika bakunda kugundira ubutegetsi.
[xyz-ihs snippet=”google”]
Museveni akaba atari yemerewe kuzongera kwiyamamariza indi manda mu matora ya 2021 nk’uko byateganywaga mu ngingo yakuwe mu itegeko nshinga yavugaga ko ushaka kuyobora igihugu agomba kuba Atari munsi y’imyaka 35 kandi atarengeje imyaka 75.
Hon. Robert Kyagulanyi umwe mu badepite barwanyije ko iyi ngingo ikurwa mu itegeko nshinga, yagiranye ikiganiro kirambuye n’ikinyamakuru Al Jazeera kuri iyi ngingo n’icyo bisobanuye kuri Uganda, nk’igihugu kugeza ubu kitarabamo guhererekaya ubutegetsi mu mahoro kuva cyabona ubwigenge mu 1962.
Ikibazo cya mbere Kyagulanyi yabajijwe ni ukumenya niba baratsinzwe urugamba nk’itsinda ry’abadepite bagerageje kurwanya ko iyi ngingo yagenaga imyaka umukuru w’igihugu atagomba kuba arengeje yakurwa mu itegeko nshinga, maze asubiza ko rutari urugamba rw’itsinda ry’abadepite ahubwo rwari urugamba rw’igihugu.
Yakomeje avuga ko bigaragara ko igihugu kifuzaga kugira icyerekezo kandi gishaka ko habaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro, ariko ati: “Ubuyobozi dufite busa nk’ubushaka kugumisha Uganda ahantu hamwe.”
Yakomeje agira ati: “Dusa nk’abakwamanye n’umuperezida utizera ko hari undi muntu washobora kuyobora Uganda. Kubw’ibyago, ibi byatumye duhera inyuma igihe kirekire.”
Yakomeje avuga ko ku muntu usanzwe bishobora gusa nk’aho batsinzwe kuri iyi ngingo, ariko ngo kuri we bafunguye intekerezo z’abaturage.
Ati: “Nahoze mbwira Abagande ko bakwiye gufata inshingano bakareka kuzirekera abanyapolitiki.”
“Ndishimira ko barimo kubona ko inteko ishinga amategeko ubu ari nka club y’abanyapolitiki bajyamo gusa bagiye kuzuza ibyifuzo byabo.”
Yongeyeho ko uko abantu bazarushaho gufata inshingano ariko hazashyirwaho imirongo n’ibyemezo bizashyikirizwa undi muntu uzabayobora nk’igihugu.
Yaboneyeho gusaba Abagande kurushaho kwitabira politiki no guharanira kuyobora igihugu cyabo ariko bakibuka no gutora.
Yavuze ko Guverinoma ishaka ko abaturage badakurikirana uko igihugu kiyobowe urugamba barimo rukaba ari ugushishikariza Abagande kugana politiki uko bashoboye kuko ari bwo bashobora kuzagira icyo bakora ku itegeko nshinga nibongera kubona amahirwe.
Al Jazeera yakomeje ibaza Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) ikibazo gikomeye Uganda ifite muri iki gihe, avuga ko bari aho bagomba guhitamo hagati y’umuntu n’igihugu. Ati: “Icyo ni cyo gihirahiro gikomeye kuri ubu”.
Yakomeje agira ati: “Dufite igihugu kifuzaga kugira icyerekezo kiganamo, ariko na none hakaba umuntu ushaka gushimisha amarangamutima ye.”
Abajijwe niba azakomeza kurwanya ko perezida Museveni azaguma ku butegetsi ubuziraherezo, Robert Kyagulanyi yasubije ko ari ngombwa, ariko ko kugirango abaturage bahagurukire kurwanya igitugu bagomba kubanza kumenya ko ari igitugu.
Ngo muri urwo rwego umunyagitugu nawe agira uruhare rukomeye mu kwigaragaza akagera aho yereka abaturage ko ntacyo bakivuze. Ibi kandi ngo nibyo Museveni akora kuko asigaye abwira abaturage ko atari umukozi wabo.
Bobi wine kandi yabajijwe icyerekezo afite mu mwuga wa politiki, avuga ko we ntaho Atari umunyapolitiki w’umwuga ahubwo ari Umugande ahubwo w’umuhanzi wabigize umwuga urimo gutanga umusanzu we kandi ngo igihe nikigera azibukwa nk’umuntu ubuzima bwe butabaye igihombo ku gihugu cye.
Yaboneyeho gusaba abandi bahanzi cyangwa abandi bavuga rikijyana gukoresha uko abaturage babafata bakagira icyo babamarira. Kuri we ngo ibi birahagije.
Yabajijwe kandi icyo bateganya gukora ku kibazo cy’ubushomeri bwugarije urubyiruko, avuga ko bibabaje kuko icya mbere cyo urubyiruko rutari mu myanya y’ubuyobozi yafata ibyemezo bibafitiye inyungu.
Yavuze ko urubyiruko muri Uganda ruri hejuru ya 85% ruri munsi y’imyaka 35, ariko ngo wareba nk’abaminisitiri ugasanga abenshi ari abasaza barengeje imyaka 70.
Ati: “Itsinda ry’abantu bapanga ritandukanye cyane n’itsinda bapangira. Ntibashobora gusiza inzira yinjira ku maraso mashya kubera ko hari ikimenyane kinshi na ruswa”.
Depite Kyagulanyi yakomeje asobanura ko kugira ngo ugere mu mwanya w’ubuyobozi ugomba kuba uturuka mu bwoko runaka, umuryango cyangwa ukaba witwa izina runaka rya nyuma.
Akaba avuga ko ibi byose bivangura abantu ari nako bigumisha abandi mu mirimo ubuziraherezo. Ati: “Ntidushobora gushakira ku muntu umwe cyangwa umuryango umwe ibisubizo.”
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *