Dutera akabariro inshuro eshatu cyangwa  enye mu ijoro- Nick Minaj

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi Nick Minaj avuga ko umukunzi we mushya, Kenneth Petty bakora imibonano mpuzabitsina inshuro ziri hagati y’eshatu n’enye mu ijoro rimwe.

Ibi Nick Minaj yabitangaje nyuma y’aho umwe mu bamukurikiranA (follower) kuri twitter avuze ko Nick Minaj yaba asigaye akora imibonano mpuzabitsina inshuro eshehatu mu ijoro nyuma yo kubona umukunzi mushya.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Nick Minaj yavuze ko mu by’ukuri inshuro esheshatu ari nyinshi ariko agira icyo avuga kuri iyi ngingo.

Ati “ Impuzandengo ya 3-4, Inshuro esheshatu ni nyinshi muvandi.[Reba twitter ye]”

Nick Minaj  yavuze ko Kenneth baziranye kuva mu buto bwabo kandi ko ariko bahoze babanye.

Ati “  Twahoze tumeranye gutya kuva kera. Ni we wamenye mbere y’abandi bose. Mbere yo kumenyekana no guhirwa. Yajyaga arwana n’abo nkundanye nabo kuko twabaga tutari kumwe(…).”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Asabwe niba yareka Kenneth akavugira kuri Radiyo ye yitwa Queen Radio, Nick Minaj yavuze ko umukunzi we adakunda kujya kuri  interineti cyane.

Urukundo rwa Nick Minaj na Kenneth rwatangiye kumenyekana cyane mu mpera za 2018.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *