E.U yababajwe no kongera gusubika inama y’abakuru b’ibihugu yagombaga kubera i Goma

Sangiza iyi nkuru

Inteko ishinga amategeko y’Uburayi, mu mwanzuro wayo wemejwe ku wa Kane, itariki 17 Nzeri, yatangaje ko ibabajwe n’isubikwa ry’inama y’abakuru b’ibihugu yagombaga kubera i Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru Kivu, ku itariki 13 Nzeri yari yatumijwe na Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi.

Iyi nama nto, yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu batanu bo mu karere k’ibiyaga bigari, yari ifite intego yo kuganira ku buryo bwo kugarura amahoro mu karere.

Abadepite bo mu Burayi bakaba bizeye ko iyi nama ishobora “kongera gutegurwa vuba bishoboka”, kandi ko ishobora gutuma amakimbirane agabanuka hagati y’ibihugu by’ibituranyi.

Iyi nama ya Goma yari yimuriwe kuri iki Cyumweru, itariki 20 Nzeri, yongeye kwegezwa inyuma nk’uko tubikesha urubuga 7SUR7.CD.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo ntacyo yavuze ku mpamvu yateye kongera gusubika iyi nama. Yavuze ariko ko imiterere n’itariki byumvikanyweho bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Ku ikubitiro, u Rwanda rwari rwasabye ko iyi nama yazakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ‘vidéoconférence’ bitewe n’impungenge zijyanye n’icyorezo cya Covid 19.

Iyi nama yari yatumiwemo abakuru b’ibihugu byo mu karere nk’ u Rwanda, Angola, u Burundi na Uganda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *