Umuyobozi nshingwabikorwa w’urugaga rw’abikorera bo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba (EABC), Kalisa John Bosco, arasaba ibihugu bigize umuryango w’aka karere (EAC) koroshya imisoro kugira ngo abashoramari babigana biyongere.
Kalisa yabivugiye mu nama yerekeye imisoro n’ingengo y’imari ya 2022/2023 yifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho yateguwe n’uru rugaga ku bufatanye na PricewaterhouseCoopers na Coca Cola, yabaye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2022.
Muri iyi nama, byagaragaye ko nk’umusoro ku nyongeragaciro mu bihugu bigize EAC utandukanye, aho mu Rwanda uri ku gipimo cya 18%, 16% muri Kenya, mu gihe Zanzibar muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania uri ku gipimo cya 15%.
Byagaragaye kandi ko igipimo ku misoro mu bigo by’itumanaho ndetse n’ibigo by’imari mu bihugu bya EAC bitandukanye.
Kalisa yagize ati: “Amasezerano y’ishyirwaho ry’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba asaba ibihugu biwugize guhuza politiki y’imisoro, hagamijwe gukuraho imisoro myinshi kugira ngo umutungo winjire mu muryango mu buryo bwiza.”
Umuyobozi wungirije wa EABC, Simon Kaheru yagarutse ku masezerano ibihugu bya EAC byagiranye muri Mutarama 2005 yo guhuza amahoro y’ibicuruzwa binyura kuri gasutamo biturutse hanze y’umuryango, ashima uburyo abaminisitiri bo muri ibi bihugu bashinzwe ubucuruzi kuba muri Mata 2022 baremeranyije ko igipimo cy’umusoro kitagomba kurenga 35%.
Naho Adrian Njau ushinzwe ubucuruzi n’umujyanama kuri politiki yabwo, we yibukije abitabiriye iyi nama uburyo mu 2010 ibihugu bya EAC byari bitandatu byemeranyije gukuraho kwishyuzwa imisoro inshuro ebyiri kuri gasumamo, ariko bikubahirizwa n’u Rwanda, Kenya na Uganda gusa.


