EAC: Abatanzaniya n’Abanyakenya baturiye umupaka bararebana ay’ingwe

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo muri Kenya ahitwa Namanga kuri uyu wa mbere batanye mu mitwe na polisi ubwo bari mu myigaragambyo ikomeye yamagana ukuntu abayobozi ba Tanzania bajujubya bagenzi babo bituma havuka umwuka mubi hagati y’abaturage b’ibihugu byombi baturiye umupaka.

Abigaragambya batwitse amapine bahagarika urujya n’uruza ndetse bakangisha kwirukana Abatanzaniya bose baba bakanakorera muri uyu mujyi wo muri Kenya wegereye umupaka, mu gihe ngo uko kujujubywa kwaba kudahagaritswe.

Biravugwa ko abapolisi bitabaje imyuka iryana mu mason go batatanye abigaragambyaga bari bariye karungu bagafunga imodoka zifite ibirango byo muri Tanzania bazibuza kwinjira muri Kenya.

Abigaragambya ngo banangije ikigega cy’amazi cyagemuraga amazi muri Tanzania ava muri Kenya.

Nk’uko byatangajwe n’umwe muri ba nyumbakumi bo muri uyu mujyi wa Namanga witwa uhuru Ole Sirote, ngo n’abakozi bo mu tubyiniro bakomoka muri Tanzania bakora muri Kenya babwiwe gusubira iwabo mu rwego rwo kwihorera.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Sirote yavuze ko Abanyakenya bababajwe n’abenegihugu bagenzi babo bari gufatwa nabi n’ubuyobozi bwa Tanzania. Ku ruhande rwabo ariko, Abanyatanzaniya bavuga ko abo banyakenya baba kandi bagakorera mu gihugu cyabo nta byangombwa bibibemerera bafite.

Yagize ati: “ Tumaze igihe kirekire tubanye n’abaturanyi bacu b’Abatanzaniya. Abantu bacu baba bakanakorera ku rundi ruhande nk’uko abaturage babo bakora hano .”

Ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya dukesha iyi nkuru kivuga ko ku mupaka umwuka utari mwiza na gato, aho kivuga ko byose byatangijwe no kuba mu byumweru bitatu bishize abayobozi ba Tanzania barahaye Abanyakenya bahaba igihe cyo kuba basubiye iwabo.

Sirote yakomeje agira ati: “ Abaturage bacu bahawe gusa iminsi 7 yo kuva muri Tanzania. Bamwe muri aba bantu bashoye imari hariya

Umwe mu banyakenya wavuganye n’iki kinyamakuru witwa Samuel Ngeselai avuga ko amaze igihe akorera business muri Tanzania ndetse ari naho yavukiye. Yavuze ko abayobozi ba Tanzania bamusabye icyemeza ko afite ubwenegihugu bwa Tanzania nk’ibyemezo by’ababyeyi be na ba sekuru.

Uyu yagize ati: “ Sogokuru wanjye yimukiye muri Tanzania mu bihe by’aba Mau-mau; mama nanjye twavukiye hariya. Ariko baherutse kunsaba gusubira muri Kenya. None ubu basabye umugore wanjye, w’Umutanzaniya, guhagarika gukorera business zacu ku ruhande rwa Tanzania, bavuga ko ari izanjye, Umunyakenya ,”

Nyumbakumi Sirote akaba yemeje ko uyu mujinya w’Abanyakenya ahanini wanatewe no kuba abayobozi ba Tanzania bata muri yombi bakanabafungira ku ruhande rwabo; ibintu avuga ko bitari bikwiye na gato.

Umuntu akimara gusoma iyi nkuru ashobora kwibaza icyerekezo cy’umuryango wa EAC uhuza ibihugu bihuriye mu karere, ibihugu bivugwa ko binafite gahunda yo kuzishyira hamwe mu minsi iri imbere bigakora igihugu kimwe, ariko bikaba byari byahereye ku gukomorera abaturage babyo gukorera ubucuruzi mu gihugu kimwe cyangwa ikindi nta mananiza ariko ibivugwa mu makuru rimwe na rimwe bikaba bigaragaza ko ahubwo uyu muryango ushobora no kuzagira gutya ugasenyuka nk’uko byigeze kugenda mu 1977 ukurikije ubwumvikane bucye bujya bugaragara hagati y’abawugize.

Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.

 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *