Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC yatangaje ko iri gutegura irushanwa ryo guhindura ibirango bya yo birimo amabara y’ikirango, guhindura ibendera ndetse n’ibindi biri mu biwuranga. Iki bikaba bizakorwa n’urubyiruko rwiga muri za kaminuza zo mu bihugu bigize uyu muryango.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ushinzwe itumanaho n’ibikorwa mpuzamahanga byo muri uyu muryango, Cris Magoba, ryavuze ko uyu muryango ugomba gutera imbere ndetse impinduka zigahera no mu biwuranga.
Yagize ati “EAC igomba kugira ikintu gishya kiyiranga haba mu mabara ndetse agaragaza ibintu by’ingenzi bisanzwe biyigize, mbega ikagira ikirango cyihariye gihoraho, kandi kigahindagurika.”
Yasobanuye ko izi mpinduka zigamije kwemeza ikintu kimwe ibihugu biri muri uyu muryango bihuriyeho ndetse zikaba zije nyuma y’uko hari ibihugu byasabye kujya muri uyu muryango nka Sudani y’Epfo kandi nabyo bikaba bigomba kugaragara muri ibyo birango.
Ikinyamakuru The new vision, kivuga ko uyu muyobozi yavuze ko ibi babyemererwa n’ingingo ya 3 ikubiye mu masezerano ashyiraho uyu muryango, ivuga ko ibihugu bihuriye muri uyu muryango bigomba kwicara hamwe bikiga ku kijyanye no kwemerera ikindi gihugu bidahuriye mu karere kuba umunyamuryango mu gihe cyujuje ibisabwa kandi kikaba cyasabye ko bikorana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikirango gisanzwe cyari kigizwe n’ishusho y’ikiyaga cya Victoria, ibihugu by’ibinyamuryango birimo u Burundi, Kenya, u Rwanda, Tanzania, ndetse na Uganda bikikije iyo shusho, ibiganza bisuhuzanya munsi, ijambo EAC hejuru ndetse n’amashami 2 akikije ku mpande, amagambo y’igiswahili agira ati“ Jumuiya ya Afrika Mashariki” bisobanura ‘East African Community’ mu rurimi rw’icyongereza.
Iki kirango gishya rero, ngo kizongerwamo Sudani y’Epfo yamaze kwemererwa kuba umunyamuryango ndetse n’ikindi gihugu kizasaba kwiyunga kuri uyu muryango mbere y’uko ibi bishyirwa mu bikorwa.
Naho ibigo bikorana n’uyu muryango wa EAC birimo ikigo cy’indege za gisivili (CASSOA); Banki Nyafurika itsura Amajyambere (EADB); ikigo gishinzwe ubushakashatsi mu by’ubuzima mu karere (EAHRC); Komisiyo y’ururimi rw’igiswahili mu karere (EAKC); Komisiyo y’ibijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu karere (EASTECO); inama ihuza za kaminuza mu karere (IUCEA), Komisiyo y’ikibaya cy’ikiyaga cya Victoria (LVBC) ndetse n’umuryango ushinzwe ibijyanye n’uburobyi muri Victoria (LVFO), byo bikazakomeza uko bisanzwe.
Ibijyanye n’amabara ndetse n’ibyavuzwe bikaba biteganyijwe ko bizemerezwa mu nama y’Abaminisitiri muri uyu muryango iri gutegurwa ku nshuro ya 24 mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muryango kandi ufite muri gahunda guteza imbere urubyiruko hakorwa ibikorwa bijyanye no guhanga imirimo, n’ibindi.
Biteganyijwe ko mu kwezi gutaha kwa Gicurasi, hazatangwa ipiganwa muri za kaminuza zo muri EAC ryo gukora icyo kirango, ibi na byo bikaba bizaba bigamije guha urubyiruko imirimo binyuze muri iryo piganwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


