EAC: Inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu ibaye mu gihe ibihugu bimwe bikirebana ay’ingwe

Sangiza iyi nkuru

Inama ya 20 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) irateranira I Arusha muri Tanzania kuri uyu wa gatanu, itariki 01 Gashyantare 2019 mu gihe hari urwikekwe rutoroshye hagati ya bimwe mu bihugu bigize uyu muryango nka Uganda, uuu Rwanda n’u Burundi.

Mu minsi ishize nibwo Perezida Nkurunziza yatangaje ku mugaragaro ko afata u Rwanda nk’umwanzi w’u Burundi, mu gihe u Rwanda narwo rukomeje gushinja Uganda kunyereza Abanyarwanda bahakorera bakanakorerwa iyicarubozo.

Mu bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama harimo uwa Tanzania, uwa Kenya, uwa Sudani y’Epfo, uwa Uganda, n’uw’u Rwanda, ariko u Burundi bwahisemo kohereza visi perezida wa mbere, mu gihe Sudani y’Epfo yohereje undi uyihagararira.

Ni inama yakabaye yarabaye mu Ugushyingo mu mwaka ushize ariko irasubikwa nyuma y’aho u Burundi bwanze kuyitabira. U Burundi bukaba bwarashinje EAC kwirengagiza ibibazo bufitanye n’u Rwanda bufata nk’umwanzi.

U Burundi bwakunze gushinja u Rwanda gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi mu 2015 ndetse no guha imyitozo ya gisirikare abashaka kubutera ariko u Rwanda rukabihakana.

Ku rundi ruhande u Rwanda narwo rwagiye rushinja u Burundi gukorana n’inyeshyamba z’umutwe wa FDLR rushinja kuba abawugize barasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaba bifuza kuyikomeza.

Ku rundi ruhande kandi, u Rwanda rushinja Uganda guhohotera Abanyarwanda bahakorera n’abahagenda ariko Uganda ikavuga ko abatabwa muri yombi ari abakekwaho ibikorwa byo guhungabanya umutekano wayo ndetse n’ibikorwa by’ubutasi.

Ese iyi nama hari icyo ivuga kuri ibi bibazo?

Nk’uko bishimangirwa na BBC dukesha iyi nkuru, ngo urebye ku murongo w’ibigomba kuganirwaho muri iyi nama, ntaho bigaragara ko ibi bibazo by’imibanire mibi hagati y’ibihugu biza kuvugwaho.

Ibi kandi akaba ari nabyo Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe aherutse kwemeza annyomoza amakuru yavugaga ko iki kibazo cy’u Burundi n’u Rwanda kiri mu bizaganirwaho muri iyi nama.

Biravugwa ko ahubwo icyitezwe kuvugwaho muri iyi nama ari intambwe imaze kugerwaho mu gushyiraho ifaranga rusange ndetse no guhuriza hamwe imigambi ya politiki.

Gusa, ngo kuganira ku ngingo zo kwagura imigambi ibihugu bigize EAC byahuriraho bishobora kutagira icyo bimara mu gihe umwuka mubi uri hagati y’abanyamuryango utabanje gushakirwa igisubizo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *