EAC: U Burundi bwanze kwitabira inama y’abayobozi b’ingabo zishinzwe iperereza irimo kubera mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare bakuru bashinzwe iperereza mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bahuriye i Rubavu mu nama y’iminsi itatu, igamije kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kubumbatira umutekano ,no guhana amakuru uko umutekano uhagaze muri rusange no kubahiriza ubusugire bw’ibihugu, igihugu cy’u Burundi ntikiri mu byitabiriye.

Uhagarariye ubunyamabanga bw’inzego za gisirikare muri EAC , Col. James Barigye Ruhesi wo mu gihugu cya Uganda, yashimangiye ko iyi nama igamije ubufatanye bw’izi nzego ndetse anavuga ko bazarushaho gukorera hamwe.

Ati “uretse guhangana n’ibikorwa bijyanye n’umutekano nyirizina, tuzanarushaho kuzajya duhana amakuru ku bijyanye n’umutekano ndetse n’ubusugire bwibihugu byacu”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kuba u Burundi butitabiriye, Col Barigye avuga ko atari we wagira icyo abivugaho, ati ”iki kibazo mumbajije ntabwo kiri kurwego rwacu…”.

Mu kwezi gushize, ubwo mu Burundi haberaga imikino ya gisirikare ihuza ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, n’u Rwanda nabwo rwitabiriye nk’uko byashimangiwe n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi.

Yagize ati “twakiriye abahagarariye ibihugu bya bo bitandukanye muri EAC, ariko nta munyarwanda wigeze agaragaramo, ariko u Rwanda ntirwigeze rugaragaramo”.

Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira Ku butaka, Jenerari Jacques Musemakweri wafunguye ibi biganiro ku mugaragaro, yasabye aba bayobozi bakuru b’Ingabo zishinzwe iperereza muri EAC guhuza imbaraga kugirango barwanye kandi bakumire imitwe yitwaje intwaro ndetse n’iyiterabwoba ikigaragara muri bimwe muri ibi bihugu aho yagize ati”turasaba ko twafatanya mukurwanya imitwe yiterabwoba ndetse n’iyitwaje intwaro ikigaragara”

Ni ubwa mbere Sudani y’Amajyepfo yitabira inama nkiyi aho bakiriwe ku mugaragaro na bagenzi babo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Magarambe Theodore/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *