Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC wasabye imitwe y’inyeshyamba iri mu burasirazuba bwa RDC irimo FDLR, gutaha bagasubira mu bihugu bakomokamo nta yandi mananiza yo kugira ibindi basaba.
Ibi ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze nyuma y’inama yahuje Umuhuza w’Akarere ka EAC, Uhuru Kenyatta na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi Ari na we uyobora EAC muri iki gihe. Ni nyuma yo guhurira i Bujumbura higwa ku kibazo cy’umutekano muke muri Congo. Aba bombi basabye ibihugu bitarohereza ingabo muri Congo kubikora. I?ryo tangazo rigira riti: “Duhamagariye imitwe y’inyeshyamba gusubira mu bihugu yaturutsemo nta kindi isabye.” Muri Congo habarurwa imitwe y’inyeshyamba igera ku 120. Muriyo, hari iyarututse muri Uganda, u Rwanda n’ u Burundi.

6 Responses
EAC yasabye abarimo FDLR gusubira iyo baturutse nta kindi kintu basabye
M23 yo ituruka he ?

Ibyo n’ukuri, fdlr itahe iwabo mu Rwanda, Adf isubire Uganda, Red Tabara itahe mu Burundi, M23 Isubire iwabo i Masisi n’i Rutshuru, Kisekedi nawe yemere Amatora nk’uko biteganyijwe,

Congo we nzaba ndeba ibyawe! Ndabona bizaba isosi. Ibi si ubwa mbere bivuzwe.