Umuryango w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) woherereje itsinda ry’indorerezi 74 zigenzura uburyo amatora y’Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda azaba ari gukorwamo.
Inkuru dukesha The Observer ivuga ko iri tsinda rigizwe na bamwe mu banyamategeko b’urukiko rwa EAC (EAJC), abagize Inteko Ishinga Amategeko ya EAC (EALA), abagize Ubunyamabanga bwa EAC ndetse n’abashinzwe amatora muri uyu muryango.
Domitien Ndayizeye wayoboye Repubulika y’u Burundi n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Ambasaderi Liberat Mfumukeko bamaze kugera i Kampala bavuze ko icyabajyanye atari uguhindura ibyateguwe na Uganda, ahubwo ari ukureba uburyo ibikoramo no gutanga ubujyanama.
Ndayizeye yagize ati: “Ntidushinzwe guhindura ibyo Uganda ikora, ahubwo dushinzwe kureba ibiri gukorwa, tukabitangaho raporo. Twaje kureba amatora ariko aho biri ngombwa, tuzabagira inama gusa mwebwe mugomba kwifatira ibyemezo.”
Yakomeje ati: “Ntimutekereze ko tuje guha amabwiriza Uganda. Tuje kureba niba amatora agendera ku biteganywa n’itegeko rya Uganda.”
Amatora ya Uganda azaba tariki ya 14 Mutarama 2021, aho azaba ahataniyemo abakandida 11 barimo Yoweri Museveni uri ku butegetsi, Robert Kyagulanyi Ssentamu, Henry Tumukunde, Mugisha Muntu, Patrick Amuria Oboi n’abandi…


