EAC yongeye kugaragaza ko ihangayikishijwe n’iterabwoba mu karere

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wemeye ko iterabwoba ari ikibazo gikomeye ku mahoro n’umutekano mu karere, aho Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Liberat Mfumkeko asanga hakwiye ubufatanye bw’ibihugu bitandatu biwugize mu guhangana n’iki kibazo.

Bwana Mfumkeko yagaragaje izi mpungenge z’umuryango mu butumwa bwo kwihanganisha yageneye Guverinoma ya Kenya nyuma y’ubwicanyi buherutse gukorerwa abashinzwe umutekano n’abakekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba wa Al Shabab.

Muri iki gitero cyo kuwa 12 Ukwakira cyabereye muri Garissa, abapolisi badasanzwe ba Kenya bo mu mutwe wa GSU (General Service Unit) barishwe.

Umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab wo muri Somalia, niwo wakomeje gushinjwa ibitero bitandukanye byagiye bihitana abantu hafi y’umupaka wa Somalia ndetse no muri Nairobi.

Mu butumwa bwe, Umunyamabanga Mukuru wa EAC yavuze ko ibi bigaragaza ikibazo cy’iterabwoba ku mahoro n’umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba.

Abapolisi 11 bishwe bakaba bariciwe mu kazi ku nkambi ya Harehare iri hafi y’umupaka wa Kenya na Somalia nk’uko iyi nkuru dukesha The Citizen ikomeza ivuga.

Kuva mu 2011, Kenya yakunze kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba bikorwa na Al Shabab mu rwego rwo kwihorera kuri Kenya yohereje ingabo zo gufasha Guverinoma ya Mogadishu.

Ibindi bitero bikomeye biheruka bibiri bikaba byarabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Mutarama byibasira Dusit D2 Hotel yo muri Nairobi, ahaguye abantu basaga 20.

Ikindi gitero kitazibagirana muri Kenya cyabaye muri Nzeri 2013, gihitana abantu basaga 70 mu minsi ine ubwo abaterabwoba bari bigaruriye isoko rigezweho rya WestGate Mall.

Mu nama yayo iheruka kubera Arusha, EAC yatangaje ko ubusabe bwa Somalia bwo kwinjizwa muri uyu muryango buzakomeza kwigwaho kubera gutinya iterabwoba.

Perezida Kagame uyoboye uyu muryango muri iki gihe ariko akaba yaragize ati: “Tugomba gukora mu kurwanya iterabwoba.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *