EAGT yasubije u Burundi bushinja Abanyarwanda kwigana uburyo bwo gukaraza ingoma

Sangiza iyi nkuru

Ikinyamakuru cya Clouds International cyerekana irushanwa rya East Africa’s Got Talent riri kubera muri Kenya na Rapid Blue yariteguye, byasubije u Burundi bwashinje u Rwanda kwigana uburyo bwo gukaraza ingoma.

Ni ubutumwa bwagenewe itangazamakuru bugira buti: ” Ni impunzi z’Abarundi zakaraje muri iri rushanwa mu buryo bwa gakondo. Umunyakenya, Umunyarwanda, Umugande n’Umunyatanzaniya bari bemerewe kwinjira mu irushanwa. Aba bakaraza bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda kandi itegeko ryabemereye kwinjira mu irushanwa.”

Igisubizo ni iki: ” Abitabiriye irushanwa babisabye ku giti cyabo, kandi turemeza ko nta wigeze aza ahagarariye igihugu.”

Iki kinyamakuru cyavuze ko kicuza niba hari ikosa aba bakaraza bakoze ariko cyibutsa ko muri iri rushanwa kishimira impano zitandukanye kandi gishimishwa no kugaragaza umurage w’umuco w’akarere.”

Umujyanama mu imenyeshamakuru mu biro by’Umukuru w’igihugu w’u Burundi, Willy Nyamitwe ari mu banenze iri tsinda rya ‘Himbaza Drummers’ ryigaragaje muri iri rushanwa. Yanyomozaga abateguye iri rushanwa.

EAGT
Ngiyi ibaruwa yanditswe mu rurimi rw’Icyongereza

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *