ECOWAS yafatiye Mali ibihano biremereye mu gushyira ku gitutu Col. Goïta

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’ibihugu biri mu karere ka Afurika y’Uburengerazuba, ECOWAS wafatiye Mali ibihano biremereye mu rwego rwo gushyira ku gitutu ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Colonel Assimi Goïta kuko ngo bukomeje gutinza amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Ibi bihano byemerejwe mu nama yahuje abahagarariye ibihugu bigize ECOWAS yabereye muri Ghana kuri uyu wa 9 Mutarama 2022.

Birimo gufatira amafaranga ya Mali ari muri Banki ya ECOWAS yitwa BCEAO, kuyihagarikira inkunga z’amafaranga zituruka muri ECOWAS, gufunga imipaka ihuza Mali n’ibihugu bigize uyu muryango (ku butaka no mu kirere),…

ECOWAS yanafashe icyemezo cy’uko abadipolomate ba Mali bari mu bihugu bigize uyu muryango birukanwa.

Uyu muryango wasabye ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Mali gutegura amatora y’Umukuru w’Igihugu bitarenze tariki ya 2 Gashyantare 2022, ariko buvuga ko bizashoboka, busaba ko bwakwemererwa kuzategura amatora nyuma y’imyaka itanu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *