Umuhanzi Eddy Kenzo wamamaye mu ndirimbo “Stamina” , kuri ubu akaba akunzwe mu ndirimbo yise “Soraye” ntiyagiye muri Taxas aho byari biteganyijwe ko azabonana na perezida Barack Obama, kubera impamvu z’uburwayi, bikaba ari kimwe mu bintu byamubabaje cyane.
Byari biteganyijwe ko Eddy Kenzo azaririmbira mu Iserukiramuco rya SXSW rya 2016 kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe, aho perezida Obama yari umwe mu bashyitsi bari bahari nk’uko The New Vision dukesha kiyi nkuru ikomeza ivuga.
Reba indirimbo Royal Eddy Kenzo aheruka gusohora ari kumwe na Patoranking wo muri Nigeria
[youtube http://www.youtube.com/watch?v=LO_LQRMGKWE]
Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Eddy Kenzo yihanganishije abafana be mu butumwa bugufi yabahaye.
Yasabye abafana be muri Texas ko bamubabarira kuko atazabasha kubaririmbira muri SXSW 2016 Festival bitewe n’inama n’amabwiriza abaganga bamuhaye, ababwira ko azabaha igitaramo kiza ubutaha vuba bishobotse.
Dennis Ns./Bwiza.com



